skol
fortebet

RDC:Imitwe yitwaje intwaro yiyemeje gufasha FARDC guhangamura M23

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imitwe itandukanye y’inyeshyamba imaze gutangaza ko igiye gufatanya na leta kurwanya inyeshyamba za 23.
Iyo mitwe yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu ntara za Kivu y’Epfo na Kuvu ya Ruguru iravuga ko ibikora mu rwego rwo gukunda no kurengera igihugu.
Gusa mu minsi yashize Leta ya Kongo yari yahakanye inkunga yayo ariko ubu iyi mitwe ivuga ko igiye kubikora leta yaba ibyemera cyangwa itabyemera.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru riravuga ko aya makuru (...)

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imitwe itandukanye y’inyeshyamba imaze gutangaza ko igiye gufatanya na leta kurwanya inyeshyamba za 23.

Iyo mitwe yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu ntara za Kivu y’Epfo na Kuvu ya Ruguru iravuga ko ibikora mu rwego rwo gukunda no kurengera igihugu.

Gusa mu minsi yashize Leta ya Kongo yari yahakanye inkunga yayo ariko ubu iyi mitwe ivuga ko igiye kubikora leta yaba ibyemera cyangwa itabyemera.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru riravuga ko aya makuru yatangiye gusakara ejo kuwa Gatatu ko izi nyeshyamba zose ziri kwerekeza muri Kivu y’Amajyarugu zivuye aho zari zikambitse mu rwego rwo guhashya M23.

Iyo mitwe irimo Raïa Mutomboki,Mai Mai n’abandi yavuze muri Kivu y’Amajyepfo,Walikale.Izindi nyeshyamba zigiye kwifatanya na FARDC zirimo Nyatura bose bishyize hamwe mu kurwanya M23.

M23 imaze gufata Rutshuru yose igiye guhangana n’izi nyeshyamba bivugwa ko zimaze kugera ku 2000.

Aba bari basabye uruhushya leta ya RDC irabyanga ariko kuri ubu ngo biyemeje kurwana ntarwo batse cyane ko ngo bafite intwaro zikomeye.

Imitwe myinshi ibarizwa Masisi,Rutshuru na Walikale ikunze kuvuga ko ikorana n’ingabo za RDC ariko yica abaturage FARDC irebera.

Umwe mu bayobozi ba Mai Mai witwa Rene Itongwa ukorera mu misozi miremire ya Uvira yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bashaka kurwanya M23 n’igihugu cy’u Rwanda kibashyigikiye.

Uyu ngo yavuze ko hari n’abandi bategereje kugira ngo biyunge mu kurwanya M23.Aba bavuga ko bashaka gutanga umusanzu mu kurwanira ishyaka igihugu.

Muri Kivu y’Epfo habarizwa inyeshyamba zitwaje intwaro 93 zirimo izifite abantu batarenga 20 zibeshejweho no kunyaga inka no kwambura abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa