skol
fortebet

RDC: Ingabo z’u Burundi zatangiye gushimisha Abanyekongo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 27, Mar 2023

RDC: Ingabo z'u Burundi zatangiye gushimisha Abanyekongo

Sponsored Ad

skol

Ingabo z’u Burundi ziri muri DRC mu butumwa bwa EAC, zakubise inshuro inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Mushaki, zinatanga ubutabazi bwihuse ku basivile bakomeretse
Ubuyobozi bw’Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF) bwatangaje kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe,ko ingabo z’u Burundi zakomye mu nkokora umutwe witwaje intwaro wari usanzwe utera abaturage bo mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi.
Iri tangazo rivuga (…)

Iri tangazo rivuga ko iki gitero nubwo cyahise gisubizwa inyuma n’ingabo z’u Burundi “cyakomerekeyemo abasivile babiri bahise bajyanwa n’itsinda ry’abasirikare ba FARDC na KDF bo muri itsinda rya EACRF ku Bitaro bikuru bya Ndosho i Goma, kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.”

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe gito zigiye muri ubu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho tariki 05 Werurwe hari hagiye abagera mu 100 nyuma iki gihugu kikongeraho izindi nkeya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa