skol

RDC: Ingabo za Afurika y’Epfo zasoje imyitozo zifasha kurwanira mu ishyamba

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Abagize Ingabo za Afurika y’Epfo zishinzwe Gutabara Byihuse (QRF) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashoje imyitozo yo kurwanira mu mashyamba bahabwaga na bagenzi babo bo muri Brazil kugira ngo bitegure neza amakimbirane yose muri iki gihugu.

Ku itariki ya 4 Kanama nibwo iyi myitozo yo kurwanira mu mashyamba y’ibyumweru bitatu yasojwe kandi hatangwa ibyemezo ku bayitabiriye byatanzwe na QRF II, iyobowe na Lt. Col. Thiathu Eugene Liphadzi nk’uko byatangajwe na Lt. Arijantine Divhambele na S/Lt Patricia Duduzile Khoza nk’uko tubikesha urubuga defenceweb.co.za.

Amasomo yatanzwe n’itsinda rya Jungle Warfare Training Training Team ryo muri Brazil, akubiyemo amayeri yo mu ishyamba, Imyitozo Yihuse, Amayeri yo Kurinda, gutabara byihuse ku manywa na nijoro. Yasorejwe ku birindiro bya QRF II biherereye ahitwa Mavivi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Liphadzi yashimiye abarimu ku bumenyi basangije abasirikare bo muri Afurika y’Epfo mu gihe umuyobozi wa Jungle Warfare Mobile Training Team, Lieutenant Colonel Luis Henrique Dórea yavuze ko abasirikare bo muri Afurika y’Epfo bitwaye neza kandi bagaragaza ubuhanga bwiza bw’amayeri y’intambara. Dórea yifurije ingabo za Afrika y’Epfo amahirwe mu bikorwa byabo biri imbere.

Ingabo za Brazil zifasha buri gihe ingabo za Afurika y’Epfo mu myitozo y’intambara yo mu mashyamba mu gihe ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasirikare bo muri Afurika y’Epfo kandi banakora imyitozo nk’iyi muri Afurika y’Epfo mbere yo koherezwa.

Itsinda ry’ingabo za Afurika y’Epfo zishinzwe gutabara byihuse (QRF II) ni rimwe muri atatu ashamikiye kuri Brigade ya MONUSCO ishinzwe Gutabara Byihuse (FIB) igizwe n’abasirikare bavuye muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo. QRFs zikora nk’ibice bitatu bigize FIB, ariko ntibagomba kuba mu bikorwa byayo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa