skol

RDC: Inkongi y’umuriro yibasiye inkambi yahitanye abiganjemo impinja

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibura abana barapfuye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo n’umwuzure.

Byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze, Thomas Bakenga, wasobanuraga by’ibyo byago byakuruwe n’inkongi y’umuriro.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, imiryango amagana yahunze ibiza iza gutura mu tuzu tw’ibyatsi mu mujyi wa Kalehe. Ni nyuma y’Umwuzure ukomeye wasenye amazu yabo mu midugudu ya Bushushu na Nyamukubi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Bakenga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abana bishwe n’umuriro bari bafite hagati y’umwaka umwe n’itanu, mu gihe abantu bakuru bane bari bamerewe nabi mu bitaro.

Uru rupfu rukaba rurushijeho gukaza amakuba mu baturage bagifite intimba yo kubura byibuze abantu 460 mu myuzure. Muri rusange, abantu bagera ku 9000 bagizwe ingaruka n’ibiza byasenye inyubako zabo kandi bikangiza imihanda yabafashaga mu guhahirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa