RDC:Intambwe iganisha guhosha intambara yatewe,Museveni na Kenyatta baganira n’abayobozi ba M23
Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’umutwe wa M23.
Ni ibiganiro byabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Kanama 2023.
Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Kampala kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Akigera muri Uganda we na Perezida Yoweri Kaguta Museveni baganiriye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere y’uko kuri uyu wa Mbere bahurira mu nama yigaga ku bibazo bya Congo Kinshasa.
Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter , yavuze ko inama yo kuri uyu wa Mbere we na Kenyatta bayoboye yigaga "ku rugendo rw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Muri iyi nama yabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe Museveni na Kenyatta bagejejweho n’abafatanyabikorwa raporo y’aho urugendo rwo gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC rugeze.
Amakuru avuga ko mu bitabiriye iriya nama harimo n’abayobozi b’umutwe wa M23.
Aba barimo Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisiimwa, Umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, Colonel Castro Mberabagabo ukuriye ubutasi cyo kimwe na Bénjamin Mbonimpa usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23.
Kugeza ubu ibyavugiwe muri iriya nama ntibiramenyekana.
Inama cyakora yabaye mu gihe incuro nyinshi Museveni yakunze gusaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro na M23, nk’imwe mu nzira rukumbi iganisha ku gukemura amakimbirane amaze hafi imyaka irenga ibiri ari hagati y’impande zombi.
Museveni yongeye gushimangira ko Kinshasa igomba kujya mu biganiro na M23, ubwo mu minsi ishize yaganiraga na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yari yakiriye i Kampala.
Icyo gihe yagaragaje ko impamvu Leta ya Congo ikwiye kujya mu biganiro n’uriya mutwe ari uko utayisaba ibintu bigoye.
M23 ku ruhande rwayo imaze igihe isaba Leta ya Congo ko bajya mu biganiro, ibyo Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’ubutegetsi bwe badakozwa.
Incuro nyinshi Congo yavuze ko idashobora kujya mu biganiro n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba, gusa hari n’ubwo yagiye ihindura imvugo ikavuga ko kuganira na wo byashingira ku kuba wabanza guhagarika imirwano ndetse ukanava mu duce dutandukanye wigaruriye.
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize M23 yashyikirije Ingabo za EAC ziri muri RDC tumwe mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yagenzuraga, ndetse hashize amezi menshi uyu mutwe na FARDC barahagaritse imirwano.
Ku bwa Général Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23, uyu mutwe wubahirije ibyo wasabwe gukora byose gusa Leta ya Congo irawutenguha.
Uyu musirikare mu minsi ishize yatangaje ko Leta y’i Kinshasa ikomeje gushyira imbere intambara, ashimangira ko nibaramuka bashojweho intambara biteguye kuyirwana.
Makenga yavuze kandi ko mu gihe cyose Congo Kinshasa itazemerera M23 ko baganira uyu mutwe na wo utazigera na rimwe urebwa na gahunda yo guhuriza hamwe abarwanyi bawo, kubambura intwaro ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *