RDC: Inzego ziri gushishikariza urubyiruko kujya muri FARDC ngo batere u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2025

Binyuze ku mujyanama we ushinzwe itumanaho, Fifi Masuka Saïni, Guverineri w’Intara ya Lualaba, yahamagariye urubyiruko kujya mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Josué Muyumba yatangaje ubutumwa bw’umuyobozi mukuru w’intara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baho mu minsi ishize.
“Amasengesho yonyine ntabwo ahagije. Niba twe, abaturage ba Congo, dushaka kurinda umutekano w’igihugu cyacu, tukarinda ubutunzi bwacu, ntitugomba gutinya gufata intwaro. None rero, Guverineri Masuka arahamagarira abaturage ba Lualaba, urubyiruko rwa Lualaba gufata intwaro binjira mu gisirikare cyacu. Ni kuri iki giciro tuzakomeza kubungabunga igihugu cyacu kugira ngo twitambike kugicamo ibice binyuze mu Ngabo z’ u Rwanda zishyira imbere bamwe mu benegihugu bacu bita M23 kuri ubu ”, Josué Muyumba.
Muri icyo kiganiro, uyu yagaragaje ko Guverineri Marie-Thérèse Masuka ahangayikishijwe n’ibibera mu burasirazuba bw’igihugu.
Ati: “Masuka Saïni ni umwe mu ba guverineri bakunda igihugu cyane. Niwe guverineri w’umugore wenyine muri iki gihugu, ni guverineri w’intangarugero. Yakozweho cyane n’ibibazo byo mu burasirazuba. Ibintu byabereye muri Grand Kivu yugarijwe n’ubutegetsi buriho bwa Kigali. Abahohotewe bwa mbere mu bihe by’intambara ni abagore, ni abana. Kandi nk’umugore,bimukoraho. Akorera hanze ya camera. Afite ikibazo cyo kwerekana agahinda ke kuri camera kuk bimushengura imbere mu mutima ”.
Iyi nkuru dukesha 7sur7.cd yibutsa ko Guverineri Fifi Masuka yatangaje ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho no gukusanya inkunga yo gushyigikira ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Ku rugamba na M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *