skol
fortebet

RDC irashinja M23 kwica abasivili bageze kuri 272

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 07, Dec 2022

RDC irashinja M23 kwica abasivili bageze kuri 272

Sponsored Ad

skol

Repubulika ya demokarasi ya Kongo ivuga ko umubare w’abasivile bapfiriye mu bwicanyi yise ko bwakozwe n’umutwe wa M23 wazamutse ukagera ku 272.
Izamuka ry’uyu mubare ryatangajwe na Minisitiri Julien Paluku, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere i Kinshasa.
Igisirikare cya Kongo mu cyumweru gishize cyashinje umutwe wa M23, kwica abasivile hafi 50 mu mujyi wa Kishishe muri Kivu y’Iburasirazuba.Hanyuma Leta yahise yongera uyu mubare ivuga ko barenga 100. Ariko Paluku yavuze ko (…)

Repubulika ya demokarasi ya Kongo ivuga ko umubare w’abasivile bapfiriye mu bwicanyi yise ko bwakozwe n’umutwe wa M23 wazamutse ukagera ku 272.

Izamuka ry’uyu mubare ryatangajwe na Minisitiri Julien Paluku, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere i Kinshasa.

Igisirikare cya Kongo mu cyumweru gishize cyashinje umutwe wa M23, kwica abasivile hafi 50 mu mujyi wa Kishishe muri Kivu y’Iburasirazuba.Hanyuma Leta yahise yongera uyu mubare ivuga ko barenga 100. Ariko Paluku yavuze ko imibare itangwa n’imitwe yo mu karere ivuga ko ari 300.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwo mutwe utica abasivile.Ashinja ubwo bwicanyi igisirikare cya Kongo ku kuba cyarirengagije amasezerano yo kuwa 23 z’ukwa cumi na kumwe. Ariko M23 yavuze ko amasasu yishe abasivile umunani.

Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ariko narwo rukabihakana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony Blinken ku munsi wa mbere yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika gushyigikira M23,anasaba impande zose kubahiriza ibyavuye mu biganiro byo muri Angola.

U Rwanda rwavuze ko rutumvikanye na Blinken kuko ikibazo ashinja u Rwanda ari icy’abanyekongo ubwabo rutacyivangamo.

@VOA

Ibitekerezo

  • M23 igomba kuva hariya hantu ifite ibimenyetso bihGije biharahaza ko atariyo yabazwa abapfuye.

    mbona RETA YA KINSHASA IKIBAZO YAKIGIRA ICYAYO BYATUMA NIBIBAZO BYAYO BABISHAKIRA UMUTI AHO KWITAKANA URWANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa