RDC: Loni yashinje Wazalendo n’igisirikare FARDC guhungabanya umutekano w’impunzi
Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryashinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhungabanya umutekano w’abahungiye mu nkambi cyane cyane iziri mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Izi ngabo zizwi nka FARDC n’iyi mitwe byashinze ibirindiro kuri izi nkambi kuva mu ntangiriro za 2024, ubwo byari bifite ubwoba bw’uko umutwe wa M23 ushobora gufata uyu mujyi hamwe n’uwa Sake uri mu burengerazuba.
Muri raporo y’ukwezi kwa Nzeri yasohotse kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, OCHA yagaragaje ko ibikorwa byinshi bihungabanya umutekano wo muri izi ngamba bifite aho bihuriye n’uko abitwaje intwaro bahora muri izi nkambi.
Yagize iti “Ibikorwa byinshi bihungabanya umutekano bifitanye isano no kuba abitwaje intwaro bahora mu nkambi z’impunzi zikikije Goma no muri teritwari ya Nyiragongo. Muri Nzeri 2024, byibura impunzi umunani zarishwe, izindi zirenga 20 zikomeretswa n’abitwaje intwaro.”
Iyi raporo ivuga ko tariki ya 11 Nzeri 2024, impunzi ebyiri zabaga mu nkambi ya Lushagala mu burengerazuba bwa Goma zishwe n’abitwaje intwaro, bituma haba imyigaragambyo. Ku munsi wakurikiyeho, abana babiri bishwe n’igisasu cyashyizwe aho bari bagiye gutashya inkwi.
Tariki ya 26 Nzeri, nk’uko ikomeza ibisobanura, imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro yabereye hafi y’inkambi ya Lushagala na Baraka yahitanye ubuzima bw’impunzi eshatu, izindi zirenga 20 zirakomereka.
OCHA isobanura iby’iyi mirwano, yagize iti “Iyi mirwano yatumye impunzi zo mu nkambi ya Lushagala na Baraka zihungira mu zindi nkambi. Zimwe zashakiye ubuhungiro mu baturage. Ubu bugizi bwa nabi burenga ku ibwiriza rya gisivile ribuza abasirikare kuba cyangwa gukorera mu nkambi z’impunzi.”
Uru rwego rwagaragaje ko imyitwarire y’aba basirikare n’imitwe ya Wazalendo byongera ububabare bw’impunzi zisanzwe zitabona ibyo kurya bihagije ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze uko bikwiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *