skol
fortebet

RDC: M23 yarwaniye na FARDC n’abambari bayo mu gace ka Kaseghe

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo mu gace ka Kaseghe muri Lubero.

Sponsored Ad

Iyo mirwano yaramutse kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024 nkuko byatangajwe na Sosiyete sivile y’aho.

Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru, ko imitwe ya Wazalendo,FARDC n’ingabo z’u Burundi aribo bateye umutwe wa M23.

Nyuma yo kumva ko M23 ishaka gukomeza ibitero byo kwigarurira aka gace karimo ibiro bikuru bya Teritwari ya Lubero,aba Wazalendo ngo bahise birukira gushinga ibirindiro mu gace ka Alimbongo batangira kurasa kuri M23.

Isoko ya Rwandatribune iri muri Kanyabayonga ivuga ko abarwanyi ba Wazalendo bari kugeraza gufunga umuhanda munini wa Mbingi kugira ngo M23 itawukoresha ijya Bunyatenge ,dore ko kuva aho Mbingi ujya Bunyatenge hari intera y’ibirometero 10 .

Benshi mu ba Wazalendo bitabiriye iyi mirwano n’abaje baturutse mu mujyi wa Butembo ,batifuza ko umutwe wa M23 wakomeza kwagura ibirindiro muri Lubero.

Aba bavuga ko abaturage babo batashywe n’ubwoba nyuma y’amagambo yatangajwe n’abarwanyi ba M23 i Kirumba ubwo bari bamaze kuyigarurira,ko bagiye gukomereza ibirindiro i Butembo.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imidugudu n’uturere twinshi two mu majyepfo ya Lubero,imijyi ikomeye nka Kanyabayonga, Miriki, Kayna, Kimaka, Luofu, Mighobwe, Busigho na Kirumba.

Agace ka Kaseghe, niko murwa mukuru wa Gurupoma ya Musindi gaherereye mu ntera y’ibirometero 20 ugana muri gurupoma ya Kirumba,teritwari ya Lubero,Kivu y’amajyaruguru.

Abasesenguzi mu bya politiki basanga umutwe wa M23 nyuma yo gufata Kanyabayonga na Kirumba,uduce dusigaye muri Grand Nord tutazagora uyu mutwe wa M23 cyane ko higanje abaturage b’abandandi badakunda intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa