skol
fortebet

RDC: M23 yashinje FARDC kuyigabaho ibitero mu bice bituwe byanahitanye abaturage

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yaramutse yandika ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa twitter ko igisirikare cy’igihugu cya RDC (FARDC) cyabagabyeho igitero mu bice bituwe n’abaturage kandi ko cyahitanye bamwe muri bo.

Sponsored Ad

Iyi migirire yatumye hatangizwa imirwano ikomeye mu bice bituwe ariko byigaruriwe na M23, maze uku kwambikana hagati ya M23 bitangijwe na FARDC bikurura imfu z’abaturage b’inzira karengane nk’uko uruhande rwa m23 rubivuga.

FARDC n’abo bafatanya mu ntambara bahanganyemo na M23,bakomeje gutungurana mu bitero bagaba nyamara hari ibwiriza ko imirwano yabaye ihagaze biturutse ku gahenge kemeranijweho hagati y’Urwanda na RDC imbere y’umuhuza wabo Angola.

Kurenga kuri ako gahenge, byakururiye Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka kwifashisha X agira ati "Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024, ahagana mu ma saa 12h30 z’ijoro, ibitero by’urugomo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane i Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka".

Yakomeje agira ati "Ibi bitero byatumye hari ababuze ubuzima bwabo kande benshi bakuwe mu byabo ari nako ubwoba bukomeje kwiyongera mu baturage”

Mu bihe bitandukanye, M23 yakunze kuvuga ko itazarebera abaturage bamwe b’Abakongomani babuzwa umudendezo wabo abandi bazira uko Imana yabaremye. Biyemeje kubarwanirira uko byagenda kose.

Ku ruhande rwa RDC bo bashinja M23 guhungabanya umutekano w’Igihugu no kugiteza abanyamahanga, ibirego bahakana bagasaba ibiganiro na Leta yo itabikozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa