skol

RDC:M23 yigaramye ibirego ishinjwa byo kwica abasivili 60

Yanditswe: Monday 01, May 2023

featured-image

Umutwe wa M23 wahakanye ibirego bikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko yishe abasivili 60, ivuga ko bidafite ishingiro.

Ku wa 26 Mata nibwo ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko habonetse imibiri nibura 60 mu gace ka Bwito, by’umwihariko mu duce twa Kashali na Kazaroho muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyuaruguru.

Ubuyobozi mu nzego za Leta bwatangaje ko abo bantu bishwe hagati ya tariki 20 na 25 Mata, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 baturutse i Mabenga, mu bilometero nibura 100 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ubu buyobozi bwavugaga ko uretse abapfuye, abandi benshi bashimuswe ubwo bajyaga mu mirima muri Kashali na Kazaroho.

Mu itangazo umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ntaho uhuriye n’ubu bwicanyi.

Yakomeje iti "Birazwi kandi byanditse henshi ko muri Kazaroho hari ibirindiro bisaga icumi bya FDLR biyoborwa na Colonel Sirkof. Kazaroho, Rutare na Kirama ni indiri ya FDLR."

Yakomeje avuga ko ibice byatangajwe "biri imbere muri Pariki ya Virunga, aho FDLR itema ibiti ndetse yanahinze ibigori n’indi myaka, ku buryo abanye-Congo babakodesha imirima yo guhinga."

Yakomeje ati "Twifuza kumenya ahantu abaturage bivugwa ko bishwe baturutse, kubera ko ibyo bice bivugwa biherereye muri pariki, ntabwo bituwe."

Icyakora, Guverinoma ivuga ko mu bihe by’ihinga, abaturage bimukira muri biriya bice ku bwinshi.

Uyu mutwe uvuga ko wahisemo kubahiriza ibyasabwe n’abayobozi b’akarere, ubundi byagombaga kurangizwa n’ibiganiro by’impande zombi.

Uyu mutwe uvuga ko wakomeje guhagarika imirwano, nubwo Ingabo za Leta zitahwemye kubagabaho ibitero.

Ingabo za Leta ngo zigenda zijya mu duce uyu mutwe urekura, ukaduharira Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF. Ngo zikoresha utwo duce mu kugaba ibitero kuri M23, gukora ubwicanyi bw’abasivili bwagambiriwe, gusahura no kangiza imitungo y’abaturage bamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa