skol

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo kuri ADF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 December 2021

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo zirashaka kugenzura ibitero by’ingabo za DR Congo n’iza Uganda ku mutwe wa ADF, nk’uko umuvugizi abivuga.


Imitwe y’ingabo idasanzwe y’ibihugu byombi yatangiye ibitero byo ku butaka ihiga abarwanyi ba ADF mu ntara ya Kivu ya Ruguru ahegereye umupaka w’ibi bihugu.

Ni nyuma y’ibitero byo kurasa imizinga ku birindiro by’abo barwanyi byatangiye kuwa gatatu.

Umuvugizi wa MONUSCO Mathias Gillmann yatangaje ko kwinjira kw’ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo ari "amahitamo y’abategetsi ba Congo, bafitiye uburenganzira".

Ingabo za MONUSCO, zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu i Kinshasa, Gillman yagize ati: "Icyo twifuza ni uko habaho habaho gukora neza ibirimo [ibitero] gukorwa.

"Ni ingenzi cyane ko MONUSCO ihaba ikagenzura ibirimo gukorwa no gucunga umutekano w’abaturage bari muri ibyo bice."

Gillman avuga ko muri ibi bitero MONUSCO izakora ibiri muri manda yayo igashyigikira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ati: "Dushishikariza ibihugu byo mu karere gufatanya gukemura ikibazo nk’iki cyambukiranya imipaka.

"Abategetsi ba Congo bafite ububasha bwo gufata kiriya cyemezo [kuzana ingabo za Uganda] niba babona aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ADF, natwe twubaha icyemezo cyabo."

’Ibiganiro bikomeye’

Gillman yavuze ko kuva ku cyumweru, no kugeza ubu, hakirimo kuba ’ibiganiro bikomeye’ byo kureba uko MONUSCO yagenzura ibitero birimo gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi.

Ati: "Komanda w’ingabo za MONUSCO yahuye na guverineri wa Kivu ya ruguru kandi vuba agomba kujya muri Uganda guhura n’umugabo w’ingabo zaho.

"Kugira ngo bumvikane uko MONUSCO ifasha umuhate wo kurwanya ADF bigendanye na manda yacu yo gufasha ingabo za Congo kuko tutagomba gufasha ingabo z’ahandi zakora ibitero ku butaka bwa Congo."

Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.

Tariki 06 z’uku kwezi k’Ukuboza akana ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kaziga ku bikorwa bya MONUSCO muri DR Congo, kananzure niba yakongererwa igihe muri iki gihugu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Maj. Gen Kandiho “wavuzweho guhohotera Abanyarwanda” yakuwe ku mirimo...

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakuye ku mwanya w’Umuyobozi wa...
25 January 2022 0

Perezida wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose...
25 January 2022 0

Umupolisikazi yishe umugabo we amusanze mu kazi arangije nawe...

Abashinzwe iperereza mu Ntara ya Trans Nzoia muri Kenya barimo gukora...
25 January 2022 0

Abasirikare ba USA bambariye uruganda bajya gutabara Ukraine

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye...
25 January 2022 0

Burkina Faso: Perezida Kabore yahiritswe ku butegetsi ahita afungwa...

Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore biravugwa ko yafungiwe mu kigo cya...
24 January 2022 0

Uburakari muri Nigeria nyuma y’iyicwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka...

Itahurwa ry’umurambo watangiye kwangirika w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka...
22 January 2022 0