skol
fortebet

RDC: MONUSCO yashishikarijwe gufatanya byeruye na SAMDRC

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro Jean-Pierre Lacroix, akomeje uruzinduko rwe mri RDC

Sponsored Ad

Ni uruzinduko uyu mutegetsi yatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 18 Nzeri, aho yasuye ingabo zinyuranye z’Umuryango w’Abibumbye zifite icyicaro ahitwa Mubambiro, hafi ya Saké, ku birometero 27 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Jean-Pierre Lacroix yahumurije abashinzwe kubungabunga amahoro anabashishikariza kugira uruhare rusesuye mu nshingano zabo zo kurinda abasivili, bafatanya cyane n’Ingabo za Congo ndetse n’Ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwiswe SAMIDRC.

Ni ubutumwa bwafashwe na bamwe mu bakurikiranira hafi umutekano wo mu karere nk’uhamagarira byeruye Monusco kwinjira mu mirwano FARDC ihanganye mo na afcm23.

Radio Okapi yanditse ko uyu mutegetsi yashimangiye ibyo avuga, yiyemeza gufasha ingabo ze n’iza RDC mu kuziha ibikenewe ngo bakore akazi neza no gukemura izindi mbogamizi bafite

Aha, yasuye kandi ibigo bitandukanye by’ingabo ndetse n’icyumba cyo kubaga kiyobowe n’ingabo za Malawi.

Iki cyumba cyubatswe mu mezi abiri ashize, cyita ku bakomeretse mu ntambara, cyane cyane abasivili n’abasirikare ba FARDC.

Muri icyo kigo niho abakomeretse babanza guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kwimurwa i Goma.

Lacroix yagaragaje icyizere abasirikare ba Loni baha abasivili muri kariya gace bavuga ko kabangamiwe n’inyeshyamba za M23.

Yashimiye ingabo za MONUSCO ku bikorwa byazo, nubwo ibintu bitoroshye.

Ati: “Dufite ubutumwa bugamije kurengera abaturage. Muri ako karere hari urujya n’uruza rw’abantu bavanwa mu byabo. Nizera ko tugomba gukora ibishoboka byose kugirango tubigereho nubwo bitoroshye. Abaturage bafite abafatanyabikorwa, barimo MONUSCO, bakora ibishoboka byose kugira ngo bagabanye imibabaro yabo, babarinde, ariko kandi bazane amahoro. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa