RDC: MONUSCO yashoboraga guhambirizwa yongejwe undi mwaka
Yanditswe: Saturday 21, Dec 2024

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 kongereye ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) igihe cy’umwaka.
Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, byari byarateganyijwe ko ingabo za MONUSCO zose zizava muri iki gihugu bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024, gusa byagaragaye ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru umutekano warushijeho kuzamba.
Uyu mutekano muke wenyegejwe n’intambara ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije, ndetse n’umutwe wa M23, nyuma y’uko Leta ya Congo yinangiye, ikanga ibiganiro bizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano w’abaturage bayo bakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yagize ati “Dushyigikiye ko MONUSCO yongererwa igihe. Ariko duhangayikishijwe n’uko M23 ikomeje kwagura ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Biteganyijwe ko umwaka MONUSCO yongejwe uzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *