skol
fortebet

RDC: Mu kwezi kumwe gusa habonetse ibirego 317 byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibirego 317 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu byabonetse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) mu kwezi kwa Nzeri 2024.

Sponsored Ad

Raporo y’Ibiro Bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye (BCNUDH) yo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024 niyo yabigaragaje nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga.

Uyu muryango wa LONI ko uruhurirane rw’ibyaha bikorerwa muri Kongo byagize ingaruka zikomeye ku bantu 1400 mu gihugu hose.

Umujyi wa Kinshasa niwo uza ku isonga mu turere twibasiwe cyane n’ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa Muntu, hagakurikiraho utundi turere two mu burasirazuba bw’Igihugu.

Icyashyize Kinshasa ku isonga ngo ni ukugerageza gutoroka kw’imfungwa muri gereza nkuru ya Makala ,byatumye Leta irasa mu kico imfungwa zisaga 150 zikahasiga ubuzima.

Mu bice bibasiwe by’intambara, hakaba haragaragaye ibirego birenga 250 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibi byagaragaje igabanuka rya 13% ugereranyije n’ukwezi kwabanje, aho hagaragaye ibirego 287.

Raporo igaragaza ko ubwicanyi n’ibikorwa byo kumugaza aribyo byari bihangayikishije cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Nk’uko iyo raporo ibigaragaza ngo mu bagize uruhare mu byaha by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu harimo imitwe yitwaje intwaro nka M23 iza ku isonga, ikurikirwa na CODECO, APCLS na ADF.

Mu ntara zitagaragayemo intambara, BCNUDH ivuga ko habayeho ukwiyongera kw’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2024.

Ibi byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibirego by’ifungwa n’itabwa muri yombi ry’abantu binyuranyije n’amategeko, ahanini bitewe no kurenza igihe cyemewe cyo gufungwa by’agateganyo mu turere twa Kinshasa na Haut-Katanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa