skol
fortebet

RDC:Muri Muheto ubu ni isibaniro ry’imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Yanditswe: Monday 09, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu mujyi wa Muheto muri Teritwari ya Masisi, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya rwumvikanye muri kariya gace no mu nkengero zaho nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga.

Sponsored Ad

Uyu ni umunsi wa kabiri w’imirwano hagati y’impande zombi. Abenshi mu baturage bahungiye i Buzihe.

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Nzeri 2024, imirwano yadutse hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho iyi mirwano yibanze ku muhanda Nyamitaba-Muheto, aba Wazalendo bafatanyije FARDC.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, havuzwe imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na wazalendo kuva mu ma saa cyenda z’urukerera i Muheto, Kanzenze, Kanyatsi, no muri centre ya Nyamitaba muri Teritwari ya Masisi, Sheferi ya Bashali Kaembe.

Kuva ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, biravugwa ko M23 yohereza ubutumwa busaba abaturage ba Mushababwe, Ruza, Bundase, Rushashi muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru kuva muri iyi midugudu kugira ngo bashaka gutangizamo ibikorwa byo guhiga Abawazalendo abari muri kariya gace no hafi yako. Abaturage bimuwe biganje muri Bambo mu mashuri no mu miryango yabakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa