skol
fortebet

RDC: Muyaya ntiyemera mwimerere wa raporo yasohotse ivuga ku iyicwa rya Okende

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Patrick Muyaya arakemanga umwimerere w’inyandiko isobanura iyicwa rya Cherub Okende.

Sponsored Ad

Ni inyandiko yatwererewe Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR) ,itangazwa n’ikinyamakuru JeuneAfrique.

Patrick Muyaya yamaganye ashikamye iyo nyandiko, avuga ko ari "ikinyoma gisa", ngo yatangajwe hagamijwe "gutesha agaciro" imirimo y’iperereza kandi rigikomeje.

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa 04 Nzeri 2023, yagize Ati: "Muzi neza ko iyi nyandiko ari iya ANR?

Kutavuga rumwe n’iyo Raport kwa Muyaya abishingira kukuba ngo harimo amakosa, cyane cyane muri amawe mu magambo ayigize yanditse nabi.
Urugero ngo nta nyuguti "e" yanditse ku ijambo"sécurité intérieur " ku mutwe wayo hagombye kwandikwa "sécurité intérieure "

Aha rero Minisitiri Muyaya ahashingira yemeza ko igitangazamakuru Jeune Afrique cyakoreshejwe n’abashakaga kuyobya iperereza riri gukorwa n’Ubutasi bwa RDC.

Mediacongo.net yanditse ko binyuze mu muvugizi wa Guverinoma Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu igomba gusaba ibinyamakuru bya Jeune Afrique na RFI gukosora ibyo banditse.

Imyanzuro y’iyi raporo ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaganye Jeune Afrique ivuga ko yabashije kubona , ivuga koDepite Chérubin Okende yapfuye azize "kubura umwuka" ari mu maboko y’abagize urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Umurambo w’uyu wahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi ariko wabonetse ku itariki ya 13 Nyakanga ari mu modoka ye, nyuma y’amasaha make aburiwe irengero wari ufite ibikomere by’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa