skol
fortebet

RDC nayo yashinje u Rwanda kuyiteraho ibibombe 10 bikomeye

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’iumutwe wa M23 yongeye gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Rutshuru,igisirikare cya RDC cyitwa FARDC cyashinje u Rwanda gutera ku butaka bwa RDC ibisasu 10 byasenye ishuri ndetse ngo bigahitana abantu 2.
Mu gihe iyi mirwano ikomeje guhindura isura,ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu itangazo zashyize hanze,zavuze ko ingabo z’u Rwanda zarashe ibisasu icumi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. (...)

Sponsored Ad

Mu mirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’iumutwe wa M23 yongeye gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Rutshuru,igisirikare cya RDC cyitwa FARDC cyashinje u Rwanda gutera ku butaka bwa RDC ibisasu 10 byasenye ishuri ndetse ngo bigahitana abantu 2.

Mu gihe iyi mirwano ikomeje guhindura isura,ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu itangazo zashyize hanze,zavuze ko ingabo z’u Rwanda zarashe ibisasu icumi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibi bisasu byarashwe n’imbunda irasa kure kuko ngo byavuye ku birometero birenga 22 ku butaka bw’u Rwanda, biturikira i Biruma na Kabaya, uturere duherereye muri Kisigari, Ubuyobozi bwa Bwisha, mu gace ka Rutshuru, kilometero eshanu nigice na kilometero imwe nigice mu burasirazuba bwa Rumagabo.

Ku bisasu byaguye Kabaya,ngo byaguye ku rukuta rw’ikigo cya Saint Gilbert, bihitana abana babiri b’abahungu.Abapfuye barimo uwitwa ISHAKA Mapenzi ufite imyaka 7 na Jérémie NZIUVIRA ufite imyaka 6. Undi muhungu utaramenyekana neza yakomeretse maze ajyanwa mu bitaro byaho. ”

FARDC ivuga ko ingabo z’u Rwanda zasenye ishuri ryose. Nk’uko bigaragazwa muri iryo tangazo,ibi ngo n’icyaha cy’intambara n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyaraye gitangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

Ni ibisasu byarashwe mu kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ku isaha ya Saa 11:55.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibi bisasu ntawe byakomerekeje ariko byateye ubwoba abaturage b’aho byaguye.

Ntacyo ingabo z’u Rwanda ziravuga kuri iki kirego cya FARDC gusa mu minsi ishize Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukurarinda yavuze ko u Rwanda rudateganya kwinjira mu ntambara na RDC ahubwo rushyigikiye ibiganiro.

RDC yashinje u Rwanda baturanye ku wa gatatu w’iki cyumweru kohereza ingabo zidasanzwe 500 ku butaka bwarwo,zambara imyenda y’icyatsi mu rwego rwo gufasha M23 ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo yabwiye AFP ati: "Nta nyungu dufite muri iyo ntambara kandi ntituzasubiza kuri ibyo birego bidafite ishingiro."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa