RDC: Uganda yasubije Congo 18 bivugwa ko bari bajyanwe muri M23
Yanditswe: Friday 29, Nov 2024

Muri Ituri, abasore 18 bafatiwe muri Uganda bashinjwa kuhaguma mu buryo bunyuranije n’amategeko bahita boherezwa iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Byabaye kuri uyu wa kabiri,aho abafashwe bahise bahabwa ubuyobozi bwa gisirikare muri Bunia, bashinjwa kuba barakuwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo muri Teritwari ya Djugu n’umuntu ukekwaho gukorana n’umutwe wa M23.
Izi nsore sore 18, abenshi muri zo bakaba barahunze bava muri Teritwari ya Djugu, bivugwa ko binjirijwe mu nyeshyamba mu nkambi y’abavanywe mu byabo mu majyaruguru ya Bunia n’umuntu wagaragaye nk’umunyamuryango ukomeye w’umutwe witwaje intwaro wa Zaire.
Abategetsi ba Congo bavuga ko ibyo bikorwa mu kongerera imbaraga umutwe wa M23 nyuma yo kwambuka umupaka wa Uganda.
Aho bangombaga kuruhukira nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, ngo ni mu misozi ya Chanzu, muri Kivu y’Amajyaruguru, hamwe mu hantu hari birindiro bizwi bya M23. Muri bo, harimo abana batatu bato, bamwe baracyari mu myaka y’amashuri.
Amakuru ava mu gisirikare ngo yerekana ko rimwe na rimwe binjizwaga ku madorari atarenga 10 cyangwa bakizezwa amasezerano y’akazi. Batawe muri yombi na serivisi za Uganda ku mupaka, boherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo binyuze kuri Aru, mbere yo kwimurirwa muri Bunia.
Amakuru aturuka mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi agaragaza ko abo bantu batigeze basaba ubuhungiro muri Uganda bityo bakaba badafatwa nk’impunzi. Uru rubyiruko rwashyikirijwe ubuyobozi bwa gisirikare muri Bunia, rwohererejwe ubutabera bwa gisirikare kugira ngo bukore iperereza.
Guverineri w’umusirikare wa Ituri, Gen. Luboya Nkashama Johnny, yishimiye iki gikorwa anasaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro. Kugeza ubu, M23 ntabwo yigeze igira icyo ivuga kuri ibyo birego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *