RDC: Umubare w’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’ubwato mu Kivu ukomeje kuzamuka
Yanditswe: Friday 04, Oct 2024

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Jacques Purusi, yatangaje ko abamaze kumenyekana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu ari 78.
Ubu bwato bwitwa MV Merda bwarohamya ku manywa yo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, ubwo bwari bugeze mu gace ka Mukwidja, hasigaye urugendo rwa metero 700 kugira ngo bugere ku cyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.
Ibiro bya Perezida wa RDC byaraye bitangaje ko abantu 23 ari bo byari bimaze kwemezwa ko bapfuye, mu gihe abandi 58 batabawe ari bazima. Abandi barohamye muri iki kiyaga bari bakomeje gushakishwa.
Guverineri Purusi yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko abo byamenyekanye ko bapfuye bageze kuri 78. Ati “Bizatwara byibuze iminsi itatu kugira ngo hamenyekane imibare ya nyayo kubera ko ntabwo imibiri yose iraboneka.”
Ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova, teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bwagaragaye hagati mu kiyaga bwibira gake gake, kugeza ubwo bwose bwiyubitse, burengerwa n’amazi.
Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa byari biburimo kuko byari birenze ubushobozi bwabwo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *