skol
fortebet

RDC: Umutwe witwaje intwaro wa CODECO wishe abaturage 10 mu miryango ibiri

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa CODECO ukomeje guhitana ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa kabiri washinjijwe guhitana ubuzima bw’abasivili 10 mu gitero wagabye mu mudugudu umwe wo mu Ntara ya Ituri.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umudugudu iki gitero cyagabwemo, Jean Marie Mateso, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2024 ahagana saa sita z’ijoro abantu bitwaje intwaro binjiye muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri bakica abantu 10 bakomoka mu miryango ibiri.

Mateso, yatangaje ko babishe babakase imitwe n’imibiri yabo igashinyagurirwa, ibi bikaba byatumye abatuye muri ako gace bagira ubwoba bwinshi, bavuga ko isaha n’isaha aba barwanyi bashobora kugaruka.

Ubu bwicanyi bwabereye hafi y’ikigo cy’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Umutwe wa CODECO [Coopérative pour le développement du Congo], ni umwe mu yakomeje kwica abaturage benshi muri Ituri, washinzwe witwa ko ari koperative igamije guteza imbere Congo. Mu bihe bitandukanye CODECO yagiye ihangana n’ingabo za leta, FARDC.

Ubu bwicanyi bubaye hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye ushinjije uyu mutwe kugaba ibitero ku borozi b’Abahema, bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa