skol
fortebet

RDC:Wazalendo mu ngamba nshya yiteze ko zizayifasha gutsinda M23

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibumbiye mu kiswe ’Wazalendo’ bemeranyije bashyira umukono ku masezerano y’amahoro no kubanirana neza nk’intwaro izabafasha gutsinda umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Wazalendo ni abarwanyi bahoze mu mitwe yarwanyaga Ubutegetsi bwa Congo ariko nyuma baza kubwiyungaho mu kurwanya umutwe wa M23 nyuma yo gusezeranywa na Leta ko nibatsinda M23 bazahabwa ingororano zitandukanye zirimo no kuba bashyirwa mu gisirikare cy’Igihugu.

Mu bihe bitandukanye Abazalendo bashinjwa kuba intandaro y’Umutekano muke n’ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa Abasivile ahanini biturutseko ari abantu batagira amategeko abagenga ndetse ntibanagire umushahara bigatuma iyo inzara ibariye bahitamo kwirara mu baturage bagamije kubambura utwabo.

Ibi ariko ntibikuraho ko aba ari abantu Leta ya Congo yizera cyane ku rwego perezida w’icyo gihugu ababonamo ko bafite imbaraga zinarenze iz’igisirikare cy’Igihugu cye.

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 17 Nzeri 2024 n’abagize Wazalendo VDP bakorera muri teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Biyemeje kuyasinyana nyuma yo kwemeza ko ari byo byabarinda guhora bashotorana banarasana hagati yabo nyamara ngo umwanzi wabo ubusanzwe ari M23.

Inkuru z’imirwano ya hato na hato iba hagati y’Abazalendo zikunze kugarukwaho n’abakurikirana amakuru yo muri icyo gice kiberamo imirwano muri DRC, akenshi abazalendo bivugwa ko barwana bapfa ibisahu baba basahuye mu baturage bakananiranwa ku ngingo yo kubigabana neza.

Hari aho itangazo rivuga iby’ ayo masezerano y’Abazalendo rivuga ngo "Twemeranyije ubufatanye mu kurwanirira igihugu cyacu dufatanyine n’ingabo za Leta (FARDC) tukirinda ingabo z’u Rwanda na M23. Tuzamagana mu buryo bwose iyinjizwa ry’abana mu gisirikare cyacu ndetse no guhohotera uburenganzira bwa muntu."

Aba bazalendo bagakomeza bavuga ko bazamagana umuntu wese washaka kubakoresha mu nyungu ze za politiki cyangwa uwabakoresha ibikorwa bitagamije kubohoza ubutaka bita ubwa ba sekuruza babo.

Uburasirazuba wa Congo bukoeje kuberamo imirwano itoroshye ikomoka ku bitero ihuriro ry’ingabo z’icyo gihugu ziri kugaba ku mutwe wa M23 bigamije kureba ko bakwisubiza ibice bitandukanye uyu mutwe wigaruriye.

Ibiganiro byafatwaga nk’ibyatanga amahoro muri icyo gice na byo Leta ya Congo yarabitsembye, ishimangira ko itazigera iganira n’umutwe wa M23 yo yemeza ko ari igishushungwe kuko bawubona nk’uwihishwe inyuma n’Igihugu cy’u Rwanda.

Icyakora u Rwanda rwakunze kwemeza ko rudatera inkunga uyu mutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa