skol

RDC yageretse iyicwa ry’Abaturage bayo ku gusirikare cy’abaturanyi ivuga ko bayiteye

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta tegeko ryavuye aho ariho hose mu gihugu ritegeka kurasa mu baturage.

Ni nyuma y’uko igisirikare cy’Igihugu FDC gishinjwe kwiyicira abaturage bariho bigaragambya mu mugi wa Goma basaba ko MONUSCO na EACRF zibavira mu gihugu cyane ko umutekano bari babitezeho batawubonye.

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama ni bwo Ingabo zo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi byatangaje ko arizo ziraye mu baturage bigaragambyaga zibahata ibiboko n’amasasu rugeretse.

Imibare itangwa na Leta ya Congo yatangaje ko abaturage bishwe bamaze kugera kuri 51.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Congo, Peter Kazadi, mu ijoro ryakeye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ingabo z’abaturanyi arizo nyirabayazana yatumye abajepe ba Tshisekedi boherezwa gutatanya abigaragambyaga, mbere yo kubiraramo bakabarasa.

Ntiyeruye ngo avuge ari abahe baturanyi, ariko ukurikiye neza ibyo yavugaga yasaga n’utunga agatoki RDF kuko yakomeje ashimangira ko ingabo zabo zashakaga kubwira u Rwanda ko bari maso, nk’uko ibitangazamakuru birimo Le Potentiel na L’Avenir babyanditse

Uyu ashingiye ku makuru yari yatanzwe n’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, avuga ko ubwo iriya myigaragambyo yari iyobowe n’umupasiteri Ephraime Bisimwa n’abayoboke be bo mu itorero ryitwa Wazalendo "ingabo z’u Rwanda na zo zari ziri ku bwinshi ku mu paka munini wa Grande Barrière."

Kazadi yavuze ko kuba Ingabo za RDF zari ku mupaka ari byo byatumye Colonel Mike Mikombe wayoboraga abasirikare barinda Tshisekedi gutegura by’igitaraganya "urugendo rwo gukanga umwanzi" ku basirikare yari ayoboye.

Yunzemo ko ati: "Ntabwo twazanye abasirikare bacu kabuhariwe ngo bagabe ibitero ku baturage, ahubwo twari tugamije gukora urugendo rwo gukanga umwanzi no kwamagana icyifuzo cy’Abanyarwanda, ndetse no kuvuga duti turiteguye niba mushaka kwambuka umupaka."

Kuri ubu hari abasirikare batandatu barimo na Colonel Mike Mikombe bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare bakurikiranweho kwica bariya baturage.

Ni ubwicanyi kandi bwatumye ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bukomeje kotswa igitutu cyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa