skol
fortebet

RDC yahishuye ko iri gutsindwa kubera guhangana n’ibihugu bibiri na M23

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko ingabo z’igihugu cye (FARDC) zihanganye n’ibihugu bibiri byihishe inyuma y’umutwe wa M23
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 13 Werurwe 2023, Bwana Lutundula yatangaje ko impamvu igisirikare cy’igihugu cye gikomeje gutsindwa na M23 mu Burasirazuba bw’igihugu ari uko bahanganye n’ibihugu bibiri ndetse n’uwo mutwe ubwawo.
Lutundula yagize ati “Igisirikare cyacu (...)

Lutundula yagize ati “Igisirikare cyacu gihanganye n’ibisirikare bitatu, umutwe w’iterabwoba n’izindi ngabo ebyiri z’ibihugu. Icyo nshaka kuvuga muracyumva.”

RD Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha M23,ariko u Rwanda rwarabihakanye ndetse n’uyu mutwe uvuga ko nta n’urushinge iki gihugu cyaruhaye.

Ikindi gihugu Lutundula yashyize mu majwi ntiyakivuze, ariko benshi baketse Uganda kuko niho M23 yaturutse itera, ikaba inafitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiye kenshi agaragaza ko M23 ifite impamvu yumvikana mu kurwana kwayo, bikongeraho ko umuhungu we Muhoozi Kainerugaba amaze igihe agaragaza ko M23 idashobora gutsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa