skol
fortebet

RDC yanze ubufasha bw’u Rwanda mu kuyifasha guhangana na M23 iyimereye nabi

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Kongo yanze ko u Rwanda rwagira ingabo mu mutwe w’Ingabo za EAC zasabwe na Perezida Kenyatta mu kujya kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo aho imerewe nabi na M23.
Kuwa 15 Kamena uyu mwaka,Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro muri RDC, zikazafatanya na Monusco.
Nyuma y’iki cyifuzo cya Perezida Kenyatta, kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi (...)

Sponsored Ad

Leta ya Kongo yanze ko u Rwanda rwagira ingabo mu mutwe w’Ingabo za EAC zasabwe na Perezida Kenyatta mu kujya kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo aho imerewe nabi na M23.

Kuwa 15 Kamena uyu mwaka,Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro muri RDC, zikazafatanya na Monusco.

Nyuma y’iki cyifuzo cya Perezida Kenyatta, kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko icyishimiye ariko idashaka ko abasirikare b’u Rwanda bazaba mu bagize uyu mutwe uzoherezwa muri RDC.

Yagize iti “Guverinoma ya Congo yakiranye yombi igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta ejo hashize cyo kohereza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n’u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw’u Rwanda muri uyu mutwe w’ingabo uhuriweho.”

Guverinoma ya RDC yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye gutanga ingabo muri uyu mutwe uhuriweho n’Akarere.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gushyiraho uyu mutwe w’ingabo ari igikorwa cyemejwe n’abakuru b’ibihugu, ndetse "urugendo rwaratangiye rwo kuzishaka."

Yakomeje ati "U Rwanda nk’umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze."

Uyu mutwe w’ingabo uzoherezwa muri Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bidatinze, mu rwego rwo kugarura amahoro binyuze mu bufasha uzaha ingabo za Congo kandi ukazafatanya na MONUSCO.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Ibitekerezo

  • U Rwanda numunyamuryango wa EAC. Ikindi rufite inyungu zifatika kandi zumvikana zishingiye kumutekano waryo kibibera mu burasirazuba bwa Congo kurenza ikindi igihugu icyo aricyo cyose muri uwo muryango. DRC igomba kubyumva cyangwa se ikabyumvishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa