skol

RDC yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwayo nyuma bakarasa indege yayo

Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

featured-image

Guverinoma ya Congo yasohoye itangazor rivuga ko abasirikare bayo bakubise inshuro ingabo z’u Rwanda zabyutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 zijya gutanga umusada i Kitchanga.
Ibi yabivuze ubwo yavugaga nanone ku ndege yayo yarashweho ahagana saa 17h00 i Goma, ku murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Congo ivuga ko iyo ndege y’intambara yarashweho igeregeza kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamaganga cya Goma ndetse itigeze igera mu Rwanda.
Itangazo rigira riti “Amasasu y’u Rwanda yarashwe ku (…)

Guverinoma ya Congo yasohoye itangazor rivuga ko abasirikare bayo bakubise inshuro ingabo z’u Rwanda zabyutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 zijya gutanga umusada i Kitchanga.

Ibi yabivuze ubwo yavugaga nanone ku ndege yayo yarashweho ahagana saa 17h00 i Goma, ku murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

Congo ivuga ko iyo ndege y’intambara yarashweho igeregeza kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamaganga cya Goma ndetse itigeze igera mu Rwanda.

Itangazo rigira riti “Amasasu y’u Rwanda yarashwe ku ndege ya Congo yagurukiraga mu kirere cya Congo. Ntabwo yigeze igurukira na rimwe mu kirere cy’u Rwanda. Indege yageze ku butaka nta byangiritse cyane.”

RD Congo yakomeje ivuga ko igitero ku ndege yayo cyabanjirijwe n’igitero cyo ku butaka ahitwa Kitchanga, ariko cyo kikaba cyakomwe mu nkokora n’ingabo za Leta, FArDC.

Iti "Icyo gitero cyabanjirijwe no kwataka kw’ingabo z’u Rwanda mu gitondo zerekeza I Kitchanga ariko bahise basubizwa n’ingabo za FARDC."

Iki gihugu kivuga ko hari abasirikare benshi b’u Rwanda bagiye guha imbaraga “ibirindiro” biri ahitwa Kibumba na Bwito, ndetse kuri ibyo hakiyongeraho ibindi bikorwa bigamije inabi.

Congi yagize ati “Iki gitero cy’u Rwanda kirafatwa nk’ubushotoranyi, ni igikorwa cy’intambara kigamije guhungabanya uburyo buriho nk’inzira y’ibiganiro bya Luanda, na Nairobi bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, no mu karere k’ibiyaga bigari.”

Congo ivuga ko muri iki gihe yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu, mu gihugu hagati no mu burasirazuba bwacyo, isaba amahanga gukomeza kotsa igitutu u Rwanda n’inyeshyamba za M23, kugira ngo bihagarike ibikorwa bibi bishobora guhungabanya amatora.

Itangazo rivuga ko Congo yiyemeje kubahiriza ibiri mu nzira zavuzwe (ibiganiro bya Luanda, na Nairobi), ariko ko icyo gihugu gifite uburenganzira bwo kurengera ubusugire bwacyo, “kandi ngo ntabwo izakomeza kurebera.”

Hari andi makuru avuga ko indege ya 2 ya Sokoi 25 ya FARDC yaba yarasiwe hagati ya Bwiza na Bishusha muri RDC.

Ibitekerezo

  • Abafaransa baravuze ngo "le ridicule ne tue pas"! Iki gihugu kimeze nka bwa butayu bwo muri za filime amabandi yose n’abacanshuro baza kwidagaduriramo. Ukiyobora we sinzi niba azi n’icyo igihugu bisobanuye!

    Hey I saw your website lack of seo. Do you wanna fix it?

    Give us a message on fiverr : https://rebrand.ly/seoservice1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa