skol
fortebet

RDC yashinje u Rwanda kubeshya ko FARDC yateye ibisasu ku butaka bwarwo

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyaraye gitangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.
U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu bisa n’ibyarashwe “n’ingabo za DRC ku wa 19 Werurwe na 23Gicurasi mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze,no mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikaba byarakomerekeje abantu byangiza n’ibintu”.
Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru rivuga ko (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyaraye gitangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu bisa n’ibyarashwe “n’ingabo za DRC ku wa 19 Werurwe na 23Gicurasi mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze,no mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikaba byarakomerekeje abantu byangiza n’ibintu”.

Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru rivuga ko amabombe icumi avuye mu Rwanda yahitanye abana babiri umwe w’imyaka irindwi undi w’imyaka itandatu, bikomeretsa undi umwe ndetse ngo yasenye n’ikigo cy’amashuri.

Ku ruhande rwa DR Congo, Jenerali Ekenge Sylvain, umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga ko ibiri muri iri tangazo rya RDF ari urwitwazo mu gushaka “kwihorera ku baturage ba Kongo bafashije mu gufata ingabo zidasanzwe z’igisirikare cy’u Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwemeje ko aba basirikare 2 bafatiwe ku butaka bwarwo bari ku irondo.

Ati: “Ariko kandi mu kuyobya no kubeshya amahanga ku migambi yarwo y’intambara, u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko ingabo za FARDC zaba zateye amabombe ku butaka bw’u Rwanda. Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga kandi ko bafite amashusho y’indege zitagira abapilote (drones) yerekana ko ingabo z’u Rwanda zigaruriye uduce twa Tchanzu na Runyoni mu mugambi wo gufasha inyeshamba za M23.

Umwuka si mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo, kuko watangiye kuba mubi cyane kuva mu misi mike ishize hadutse intambara hagati y’igisirikare cya Congo n’umutwei w’inyeshamba M23, Congo ishinja u Rwanda kuwufasha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, leta ivuga ko nta ruhara na ruto ifite muri iyo ntambara,ahubwo irashinja igisirikare cya Congo kwifatanya n’umutwe w’inyeshamba wa FDLR mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa