skol
fortebet

RDC yatangaje abasirikare bayo baguye mu gitero bagabye kuri M23

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvuguzi w’ingabo za Repupulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, yemeje ko Abasirikare babiri ba FARDC baguye mu gitero bagabye mu Bugusa muri Gurupoma ya Jomba n’aho batanu bagakomereka.
Muri iki gitero cyagabwe mu gitondo cy’uyu munsi, cyagabwe na FARDC ku nyeshyamba za M23 ziri Bugusa muri teritoire ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru, zifatanyije n’ingabo za MONUSCO zaje zitwaje n’indege zabo z’intambara.
Amakuru yavuzwe kuri uyu wa mbere yavuze ko abasirikare (...)

Sponsored Ad

Umuvuguzi w’ingabo za Repupulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, yemeje ko Abasirikare babiri ba FARDC baguye mu gitero bagabye mu Bugusa muri Gurupoma ya Jomba n’aho batanu bagakomereka.

Muri iki gitero cyagabwe mu gitondo cy’uyu munsi, cyagabwe na FARDC ku nyeshyamba za M23 ziri Bugusa muri teritoire ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru, zifatanyije n’ingabo za MONUSCO zaje zitwaje n’indege zabo z’intambara.

Amakuru yavuzwe kuri uyu wa mbere yavuze ko abasirikare barenga ibihumbi 3000 barimo FARDC ,FDLR,RUD URUNANA na Mai Mai CMC bazengututse ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu mu gihe indege za MONSUCO zatangije intambara yo mu kirere.

Umusirikare mukuru wo mu ngabo za FARDC yabwiye Rwandatribune ko ingabo zabo zateye ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.

Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”.

Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Inama yabo yatangiye kuwa mbere irakurikirwa n’iy’itsinda ry’inzobere za gisirikare izemeza imiterere, amategeko, n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.

Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za DR Congo General Célestin Mbala Munsense ntabwo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bamwe mu bayitabiriye babitangaje.

DR Congo ubu ishyamiranye n’u Rwanda irushinja gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Ingabo za DR Congo zari mu mirwano n’inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Rutshuru mu gihe iyi nama yarimo iba, ibi ni nako byari bimeze mu gihe cy’ibiganiro bya Nairobi mu kwezi gushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa