skol
fortebet

RDC yemeje ko indege yayo yarashwe itageze mu kirere cy’u Rwanda

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 25, Jan 2023

RDC yemeje ko indege yayo yarashwe itageze mu kirere cy'u Rwanda

Sponsored Ad

skol

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka.
Leta ya DRC "yamaganye" ko "ingabo z’u Rwanda" zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”. (…)

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka.

Leta ya DRC "yamaganye" ko "ingabo z’u Rwanda" zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”.

Kinshasa ibi yabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzirwa bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.

Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza.

RDC ivuga ko iyo ndege yaguye kandi "itangiritse bikomeye".

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa