RDC yemeje ko yarasanye n’amabandi aho kuba ingabo z’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo witwa Ngwabidje Kasi, yasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda, ko kuri uyu wa Gatatu abasirikare ba Congo barashe ku barinze umupaka bo mu Rwanda.
Itangazo rivuga ko habayeho ibikorwa bimaze igihe, aho Abapolisi ba Congo, PNC, ndetse n’abasirikare bayo, FARDC barasanye mu rukerera n’itsinda ry’abagizi ba nabi ryahungaga, nyuma yo kugerageza gukora ibikorwa byaryo mu duce twegereye urubibi rw’u Rwanda.
Muri iryo tangazo Ngwabidje Kasi (...)

Muri iryo tangazo Ngwabidje Kasi ati “Igihe bahungaga, habayeho kurasana n’abashinzwe umutekano, abo bagizi ba nabi bari bafite imbunda.”
Congo ivuga ko byatumye habaho gukoresha ingufu nyinshi, ndetse bamwe mu bagizi ba nabi barafatwa.
Ngo muri uko kurasana “umwe mu mabandi yakomeretse, undi arapfa.”
Itangazo rivuga ko hatangiye iperereza rizagaragaza ibyabaye, rigahakana ko ingabo za Congo zitarenze umupaka , cyangwa ngo zirase zerekeza ku butaka bw’u Rwanda.
Congo ikavuga ko itangazo ryasohowe n’u Rwanda “ari ikinyoma kigamije kwerekana ko ruhohoterwa no gushaka impamvu y’ibibazo.”
Ngwabidje Kasi mu itangazo agaragaza ko itangazo ryasohowe na RDF ari impamvu “u Rwanda rushaka guheraho rutera Kivu y’Epfo.”
Gusa, u Rwanda mu itangazo rwasohoye ku gicamunsi kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko nta musirikare warwo wakomeretse cyangwa ngo araswe n’itsinda ry’abasirikare ba Congo bari hagati ya 12, na 14, ruvuga ko barashe ku bashinzwe kurinda umupaka wa Rusizi.
Abo basirikare ba Congo ngo bari mu gace katagira ukagenzura, kari ku rubibi rw’u Rwanda na Congo, ubwo barasaga ku mupaka wa Rusizi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *