skol

RDC yiyemeje kujyana abasirikare b’u Rwanda yafunze muri Angola

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 June 2022

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yiteguye gushyikiriza Angola abasirikare babiri b’u Rwanda, igisirikare cyayo (FARDC) giherutse gushimutira ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.

FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi, bambuka bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo atari ukuri, ko bashimuswe bakuwe ku mupaka aho bari bacunze umutekano.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi (RDC), Christophe Lutundula, yabwiye RFI ko igihugu cye cyiteguye kubashyikiriza Angola nk’umuhuza, mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi ukomeje hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati "Kinshasa yafashe inzira yo kugana umuhuza ari we Perezida Lourenço wa Angola. Ntabwo twatesha agaciro iyo nzira. Tugiye gushyikiriza abo basirikare umuhuza, tukaba dukeka ko na we azavanamo isomo ry’icyo kimenyetso cy’uko dushaka amahoro."

Lutundula yavuze ko kuri bo gutanga abo basirikare ari ngombwa kugira ngo berekane ko Congo itagamije intambara.

Ati "Ni ingenzi kandi kuko u Rwanda ruvuga ko nta kosa rufite, abanyamakosa ngo ni twe, nyamara bariya basirikare ni Abanyarwanda. U Rwanda ruri kubasaba. Ntabwo dushaka kwivanga muri ibi bibazo […] ikimenyetso ni ugushyikiriza abo bantu umuhuza mpuzamahanga."

Minisitiri Lutundula yabajijwe igihe biteguye gutanga abo basirikare, avuga ko bizaterwa na gahunda ya Perezida Lourenço n’iyo byaba muri iki Cyumweru.

Ati "Twe turiteguye. Ndumva nta kibazo na kimwe kirimo."

Lutundula yavuze ko icyo Congo yifuza ku buhuza bwa Angola ari ugutegeka M23 gushyira intwaro hasi, no kuva mu duce yamaze kwigarurira.

Yavuze ko ikindi bifuza ari uko ibihugu bituranyi by’umwihariko u Rwanda bitabangamira amasezerano ya Nairobi yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no gusaba u Rwanda guhagarika ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ko ari ikibazo kireba Congo ubwayo.

Icyakora yaburiye icyo gihugu ko nigikomeza ibikorwa by’ubushotoranyi no gukorana n’umutwe wa FDLR mu gushotora u Rwanda, ruzitabara.

Ati "Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze neza ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho, igihe dutewe."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine n’Uburusiya bose bari kwiyitirira kugenzura Umujyi wa...

Umujyi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa Ukraine nturimo kuvugwaho...
3 July 2022 1

US: Abapolisi batatu biciwe mu kurasana nabo bari bagiye guta muri...

Abapolisi batatu bishwe barashwe muri leta ya Kentucky muri Amerika, ubwo...
3 July 2022 0

Yabaye icyamamare mu gace kubera kubyara impanga inshuro 5 zikurikiranya

Ayopo Ogunleye, wateye inda z’impanga inshuro eshanu, asa nk’uwabaye...
2 July 2022 0

M23 yerekanye imbunda zikomeye yambuye FARDC inanyomoza ibyavugwaga ko...

Umutwe wa M23 waraye werekanye imbunda zikomeye watse igisirikare cya Congo...
2 July 2022 0

Perezida Tshisekedi yongeye kwanga ubufasha bwa RDF anakurira inzira ku...

Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku banyekongo ku munsi wo...
2 July 2022 0

Ukraine: Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 21 hafi y’umujyi wa...

Abantu batari munsi ya 21, barimo n’umwana, bapfiriye mu gitero cy’ibisasu...
2 July 2022 0