Red TABARA yanyomoje Perezida Ndayishimiye wavuze ko iterwa inkunga n’U Rwanda
Yanditswe: Friday 29, Dec 2023
Umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi, wamaganiye kure amakuru yatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, ko ufashwa n’u Rwanda.
Uyu mutwe witwaje intwaro kandi wasobanuye ko mu gitero wagabye mu gace ka Gatumba i Bujumbura, tariki ya 22 Ukuboza, utishe abasivili nk’uko Leta y’u Burundi yabivuze.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze wavuze ko nta musivili numwe wishe ahubwo abaturage bishwe n’ingabo z’u Burundi.
Wakomeje uti:"Perezida Ndayishimiye yavuze ko Red TABARA ifashwa n’u Rwanda Kandi ko ifatanya na M23.Red TABARA nta gihugu kiyifasha..."
Red TABARA yavuze ko ifashwa n’abaturage b’u Burundi ishaka kurengera muri iri tangazo yashyize ku rubuga rwa X.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze ari mu ntara ya Cankuzo,Perezda Ndayishimiye yemeje ko uyu mutwe w’intagondwa wa Red Tabara utegurwa, ukigishwa n’igihugu cy’u Rwanda kuko aricyo kibacumbikiye kikabaha amafaranga ibiro n’intwaro.
Ati’’Iyo mitwe ihabwa icumbi, ihabwa ibyokurya, ihabwa amabiro bakoreramo, ihabwa amafaranga n’igihugu bicayemo, aho mu Rwanda.’’
Ndayishimiye Evariste yemeje ko Leta y’uburundi imaze imyaka ibiri ikora ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo rubahe abo mu mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara ariko ngo byananiranye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *