skol
fortebet

RED Tabara yigambye ko yateye ibisasu ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye

Yanditswe: Sunday 19, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi,wigambye gutera ibisasu ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu ma 23:00 zo kuri uyu wa 6 tariki ya 18 Nzeri 2021.
Uyu mutwe wavuze ko intego yo gutera iki kibuga cy’indege ngo yari iyo kubuza Perezida Ndayishimiye guhaguruka mu rukerera ajya i New York kwitabira inama rusange ya ONU.
Mu butumwa RED Tabara yashyize kuri Twitter,yagize iti "Ahagana mu ma saa 11h00 z’ijoro ku ya 18/9/2021, twarashe ibisasu byinshi ku kibuga (...)

Sponsored Ad

Umutwe Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi,wigambye gutera ibisasu ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu ma 23:00 zo kuri uyu wa 6 tariki ya 18 Nzeri 2021.

Uyu mutwe wavuze ko intego yo gutera iki kibuga cy’indege ngo yari iyo kubuza Perezida Ndayishimiye guhaguruka mu rukerera ajya i New York kwitabira inama rusange ya ONU.

Mu butumwa RED Tabara yashyize kuri Twitter,yagize iti "Ahagana mu ma saa 11h00 z’ijoro ku ya 18/9/2021, twarashe ibisasu byinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya #Bujumbura, #Burundi.

Twarasanye kandi byibura isaha imwe nabasirikare bashinzwe kurinda ikibuga cy’indege."

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, abwira BBC ati: "Jyewe nta bo mbona, bari hehe?"

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi

Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, zishinjwa na leta y’u Burundi guhabwa ubufasha n’u Rwanda, ibyo RED Tabara n’u Rwanda bihakana. Zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015. Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abantu.

Mu gihe gishize izi nyeshyamba zakoze ibindi bitero ku butaka bw’u Burundi.

Kuwa 21 Ukwakira 2019,Umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko ari wo wagabye ibitero mu ntara ya Bubanza mu Burundi ukarwana n’ingabo za leta ndetse ukicamo bamwe.

Izi nyeshyamba zavuye mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo zateye mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga.

Izi nyeshyamba zatangaje ko zitangije ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho leta igendera ku mategeko, mu gihe leta ivuga ko "yatatanyije abagizi ba nabi".


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa