skol
fortebet

Rurambikanye hagati ya M23 na FARDC muri Shonyi na Kavumu- Rutshuru

Yanditswe: Monday 11, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba z’Abawazalendo ahitwa Shonyi na Kavumu muri Teritwari ya Rutshuru .

Sponsored Ad

Amakuru agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X aravuga ko iyi mirwano, uruhande rwegereye leta rwise kurenga ku gahenge, yatumye abaturage benshi bava mu byabo.

Ibi bije nyuma y’amakuru yatangazwaga ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize avuga ko abarwanyi ba M23 bari mu Mudugudu wa Ruginga bahavuye berekeza ahitwa Kabaya muri Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano yongeye gukara cyane nyamara Amerika yari herutse kubwira u Rwanda na RDC guhosha imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, N’ubwo gusobanura uburyo u Rwanda ruza muri iki kibazo bikomeje kub ingorabahizi.

Tugarutse kuri iyi mirwano yubuye,Umuturage wa Kabaya witwa Byamungu avugana n’umunyamakuru yagize ati: "Turi kubona urujya n’uruza rudasanzwe rwa M23 guhera saa tanu ku Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo, abarwanyi benshi bari mu Mudugudu wa Ruginga bari kuza hano i Kabaya. Ntabwo tuzi impamvu ariko bari kuza n’ibintu byabo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa