skol
fortebet

Russia: Umukozi yinjiye hagati mu makuru kuri TV ya leta yamagana intambara

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore ufashe icyapa kiriho amagambo yamagana intambara yageze muri studio ya televiziyo igenzurwa na leta mu gihe basomaga amakuru kuwa mbere nijoro.
Icyapa, kiboneka neza inyuma y’usoma amakuru, cyari cyanditseho ngo "Hoya intambara, hagarika intambara, wikwizera icengezamatwara, hano barakubeshya."
Uyu mugore byavuzwe ko yitwa Marina Ovsyannikova, akaba asanzwe ari umugenzuzi w’amakuru (editor) kuri Channel 1 ya Russia TV.
Iyi televiziyo igenzurwa cyane n’ibiro bya Perezida Vladimir (...)

Sponsored Ad

Umugore ufashe icyapa kiriho amagambo yamagana intambara yageze muri studio ya televiziyo igenzurwa na leta mu gihe basomaga amakuru kuwa mbere nijoro.

Icyapa, kiboneka neza inyuma y’usoma amakuru, cyari cyanditseho ngo "Hoya intambara, hagarika intambara, wikwizera icengezamatwara, hano barakubeshya."

Uyu mugore byavuzwe ko yitwa Marina Ovsyannikova, akaba asanzwe ari umugenzuzi w’amakuru (editor) kuri Channel 1 ya Russia TV.

Iyi televiziyo igenzurwa cyane n’ibiro bya Perezida Vladimir Putin, Kremlin, kandi itangaza gusa umurongo wa leta ku bibera muri Ukraine.

Bivugwa ko Marina yahise afatwa agafungwa.

Inyuma y’uwariho asoma amakuru, ijwi rya Marina ryumvikanaga avuga ngo "Hoya ku ntambara! Hagarika intambara!", mbere y’uko uyoboye ibiganiro ahita ahagarika aya makuru.

Mbere y’uku kwigaragambya mu makuru, Marina yari yabanje kwifata video aho yavuze ko ibibera muri Ukraine ari "icyaha", kandi ko atewe isoni no gukorera icyo yise icengezamatwara rya Kremin.

Yagize ati: "Ntewe isoni n’uko nemeye kuvuga ibinyoma kuri televiziyo. Ntewe isoni n’uko nemeye ko abarusiya bahindurwa ibishushungwe."

Yahamagariye abarusiya kwamagana iyi ntambara, avuga ko ari bo gusa bashobora "guhagarika ubu busazi".

Bimaze kumenyekana ko Marina Ovsyannikova wakoze ibi, kuri Facebook page ye hagiyeho ubutumwa bwinshi (comments) bushima ibyo yakoze bwanditse mu ndimi za Ukraine, ikirusiya n’icyongereza.

Televiziyo ya leta

Amakuru kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya agenzurwa cyane na Kremlin, kandi ibitekerezo byisanzuye biba ari imbonekarimwe kuri shene zayo z’ibanze.

Amategeko agenga amakuru yashyizweho kuva Uburusiya buteye Ukraine yakanyaze kurushaho ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ayo mategeko yemejwe mu ntangiriro z’uku kwezi yahinduye icyaha kwita ibi bikorwa bya gisirikare "ibitero" cyangwa se gukwiza "amakuru atari yo" kuri ibyo bikorwa.

Ibinyamakuru bibogamiye kuri leta mu Burusiya iyi ntambara biyita "ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare" kandi bikavuga ko Ukraine ariyo mushotoranyi, kandi iyobowe n’abashyigikiye aba-Nazi.

Ibinyamakuru byinshi byigenga byahagaritse gutangaza amakuru nyuma y’igitutu cy’abategetsi, birimo radio yitwa Echo of Moscow na TV Rain.

Ibindi, nk’ikinyamakuru cyandika Novaya Gazeta, bigerageza gutangaza uko ibintu byifashe byigengesereye ngo bitagongana n’amategeko mashya.

BBC yarafunzwe mu Burusiya kuko abashinzwe itangazamakuru ryaho bayishinja - yo n’ibindi binyamakuru byo mu mahanga - "gukwiza ku bushake amakuru arimo ibinyoma".

Imbuga nkoranyambaga nyinshi zarafunzwe, ibigabanyiriza abarusiya bari mu gihugu uburyo bwo kugera ku makuru atandukanye.

Abantu babarirwa mu bihumbi mu mijyi itandukanye y’Uburusiya bamaze gufungwa kubera imyigaragambyo bamagana intambara.

Imyigaragambyo y’abashyigikiye ibitero by’Uburusiya muri Ukraine nayo yagiye iba muri iki gihugu no hanze yacyo.

Facebook na Twitter byafunzwe mu minsi ya mbere, na Instagram - ikunzwe cyane mu Burusiya - yafunzwe kuwa mbere, nubwo abarusiya benshi bafite uburyo bw’ikoranabuhanga bafungura imbuga zafunzwe.

BBC

Ibitekerezo

  • uyu Mugore yakoze igikorwa kiza cyane .NTANAMBARA DUKENEYE MU ISI .Intambara ntakiza cyayo intambara iza isenya ibyiza twagezeho ntiyubaka irasenya iricya iteza inzara iteza ubuhunzi .Twamaganye intambara mu izinz rya YESU CHRISTO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa