skol

Rutshuru: M23 yaramutse ikozanyaho n’inyeshyamba za CMC-FDP muri Tongo

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Muri Teritwari ya Rutshuru haravugwa imirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu kiswe CMC-FDP.

Amakuru aturuka muri iki gice aravuga ko inyeshyamba za M23 zagerageje gushinga ibirindiro bishya mu bice bya Marangara na Kanyangili aho zacakiraniye n’inyeshyamba za Wazalendo zibumbiye mu ihuriro ry’inyeshyamba rya ’Collectif des mouvements pour le changement/ Forces de défense du peuple (CMC-FDF) riyoborwa n’uwitwa Dominique Ndaruhuste uzwi nka Domi.

Ubwo M23 yageragezaga gushinga ibyo birindiro bishya, izi nyeshyamba zari hafi aho zahise zitangira kurwana na yo kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse kugeza muri iki gitondo cyo kuwa Kane imirwano ikaba ikomeje nk’uko byemejwe na CMC-FDP.

Ku rundi ruhande nk’uko tubikesha urubuga rwa TazamaRDC, ngo kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye kugaragara inyeshyamba za M23 muri Tongo zerekeza ahitwa Bishusha, Bwiza, Kizimba no mu nkengero za Kitchanga.

Mu rukerera rwo kuri uyu Kane saa kumi n’imwe, ngo hagaragaraga imirongo y’inyeshyamba za M23 ku maguru abandi bari mu modoka ku muhanda wa Mulimbi berekeza muri Bwiza, aho amakuru avuga ko izi nyeshyamba zari zitwaye amasasu n’ibyo kurya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa