skol
fortebet

SADC yasabwe guhuriza hamwe mu gufasha RDC kwigaranzura ubushotoranyi ishinja u Rwanda

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuryango SADC wasezeranyije igihugu cya RDC ko ugiye gusuzumu ku bushotoranyi gishinja u Rwanda hanyuma ukagifasha igihe byaba biri ngombwa.
Ibi byavugiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryangi yabereye muri iki gihugu cya RDC,nyuma y’aho Perezida wacyo Felix Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa M23 kugaba ibitero ku gihugu cye.
Tshisekedi agize ati “Munyemerere nshimire Umuryango wacu wa SADC ku bwo kwifatanya n’Abanye-Congo muri ibi bihe Igihugu cyacu (...)

Sponsored Ad

Umuryango SADC wasezeranyije igihugu cya RDC ko ugiye gusuzumu ku bushotoranyi gishinja u Rwanda hanyuma ukagifasha igihe byaba biri ngombwa.

Ibi byavugiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryangi yabereye muri iki gihugu cya RDC,nyuma y’aho Perezida wacyo Felix Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa M23 kugaba ibitero ku gihugu cye.

Tshisekedi agize ati “Munyemerere nshimire Umuryango wacu wa SADC ku bwo kwifatanya n’Abanye-Congo muri ibi bihe Igihugu cyacu gihanganye n’ubushotoranyi bw’igituranyi cyacyo cy’u Rwanda.”

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu ijambo yavugiye muri iyi nama y’ihuriro rya 42 ry’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC,yasabye gushyira hamwe bagafasha RDC ku kibazo cy’ubushotoranyi ivuga ko ikorerwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka gukoresha uyu mwanya ngo mvuge ko nta mahoro, nta mutekano cyangwa ituze, imishinga yose dushobora gukorera hamwe nk’umuryango, ntacyo yageraho. Tugomba gutera ingabo mu bitugu DRC kugira ngo ibone umutekano. Ibyo bizadufasha gushyira mu bikorwa imishinga nk’iy’ingufu, iy’amazi ndetse n’iyo kuzamura ubukungu.

Nanone kandi nka SADC tugomba gutekereza ku bushotoranyi buturuka mu Burasirazuba bwa DRC. birumvikana neza ko tugomba guhuriza hamwe ingufu.”

U Rwanda rwahakanye kenshi ko rufasha uyu mutwe ndetse nawo uvuga ko nta n’urushinga u Rwanda rwawuhaye.

Ibitekerezo

  • Abayobozi ba Congo ni umuti w’amenyo kabisa. Ubu kwirirwa mutabaza isi yose ngo mwatewe n’u Rwanda, nta kimenyetso ari ibihuha by’abahezanguni gusa, murumva aribyo bizakemura akavuyo mwiberamo kuva mu myaka 60 ishize??? Abasirikare b’igihugu bumva isasu bakiruka biba inkoko n’ibitoki se ubundi muzabafasha mute koko?!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa