skol

SADC yemeye guha ingabo RDC zo kuyifasha kwivuna M23

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Amajyepfo,SADC yagaragaje ko ihangayikishijwe no kuba imirwano mishya ikomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, ibyo ngo bikaba byararenze ku masezerano y’agahenge yari yemejwe.

Iyi nama yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo, ikabera i Luanda muri Angola yatanze umurongo ku iyoherezwa ry’ingabo za SADC muri Congo Kinshasa mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubutumwa bw’izi ngabo bwahawe izina rya Mission SADC en RDC (SAMIDRC).

Ntihavuzwe umubare w’ingabo zizaba zibugize n’igihe zizoherezwa muri Congo, cyakora inama yashimiye ibihugu byiyemeje kohereza abasirikare, inama ko hashakishwa ubushobozi mu mafaranga azakenerwa.

SADC yasabye Perezida wa Angola, João Lourenço kongera imbaraga mu bikorwa byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Congo wazambye kubera intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC,mu Burasirazuba bwa RDC.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama yo kuwa Gatandatu harimo, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola wanayiyoboye, na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo Kinshasa ushaka ko uyu muryango umuha abasirikare.

Perezida Matamela Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo na we yitabiriye iyi nama, na Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Hakainde Hichilema wa Zambia, na Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe.

Namibia yohereje Visi Perezida, Dr. Nangolo Mbumba, ibindi bihugu byohereje ba Minisitiri, harimo ubwami bwa Lesotho bwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Ntsokoane Samuel Matekane, Botswana yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Lemogang Kwape, kimwe na Malawi, na Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa