Sake: Hari ubwoba bw’imirwano ikomeye ishobora kongera gusakiranya M23 na FARDC
Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2024

Amakuru aturuka i Sake muri Teritwari ya Masisi aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziryamiye amajanja, mu kwitegura imirwano karahabutaka ikomeje kuzisakiranya n’Ingabo zo mu mutwe wa M23.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo muri uriya mujyi hiriwe agahenge, nyuma y’ibisasu impande zombi zari zagiye zohererezanya ku Cyumweru gishize.
Kuri ubu amakuru avuga ko M23 ikomeje kongera ingabo mu bice by’imisozi ikikije Sake igenzura, ku buryo isaha n’isaha ishobora kurasa kuri uyu mujyi.
Kuva byibura muri Gashyantare uyu mwaka kugeza muri Kamena, imirwano ikomeye yasakiranyaga M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Sake, gusa inyeshyamba zanga kwinjira muri uyu mujyi ahubwo zifata ibindi bice biwukikije birimo na Minova.
Kuri iyi nshuro ntibiramenyekana niba izi nyeshyamba za Gen Sultani Makenga zaba ziteganya kwigarurira burundu uriya mujyi ufatwa nk’ikiraro gihuza intara za Kivu zombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *