skol
fortebet

Somalia Ingabo zisaga 30 z’u Burundi zishwe n’inyeshyamba za Al-Shabab

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Somalia n’umuryango w’ubumwe bwa Africa byatangaje ko byamaganye "igitero cy’iterabwoba" cyakozwe ku kigo cy’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia.

Sponsored Ad

Izo mpande zombi mu matangazo zasohoye zivuga ko zihanganishije u Burundi ku abasirikare babwo baguye muri icyo gitero, ariko zose zirinze kuvuga umubare w’abapfuye.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’u Burundi yavuze ko hapfuye abasirikare 30, abandi 22 bagakomereka, naho abarenga 10 bari bataraboneka.

Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na Perezida Evariste Ndayishimiye mu "guha icyubahiro ingabo" ziciwe muri icyo gitero.

Umwe mu basirikare uri muri izi ngabo muri Somalia kuwa kabiri mu gitondo yabwiye BBC ko imibare y’abapfuye itaramenyekana gusa ati: "si bacye".

BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’abo ku ruhande rw’igisirikare na leta y’u Burundi ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye iki gitero ukanavuga ko wafashe icyo kigo cya gisirikare, ubu uravuga ko wishe abasirikare 173.

Uyu mutwe uzwiho gukabiriza ubukana bw’’ibitero ukora, ku mpamvu z’icengezamatwara.

Wasohoye kandi video yerekana imirambo isa n’iy’abasirikare irambaraye hasi, nk’uko bivugwa n’ikigo SITE Intelligence Group gikurikirana ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni.

Imibare ya al-Shabab n’iyo video ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga

Iki nicyo gitero cya mbere ku ngabo za African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kuva zifashe iryo zina mu kwezi gushize kwa Mata risimbura iryahozeho rya AMISOM.

U Burundi ni ubwa kabiri mu kugira ingabo nyinshi muri ATMIS - nyuma ya Uganda - ingabo zose hamwe ubu zikuriwe na Lieutenant General Diomède Ndegeya w’Uburundi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa