skol
fortebet

Somaliya na Eritreya Basinye Amesezerano azabafasha guhashya imitwe y’ibyihebe

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaperezida ba Eritreya na Somaliya batangaje ko basinye amasezerano mu nzego z’umutekano , Diporomasi n’imibanire mubya Politiki

Sponsored Ad

Abaperezida ba Eritreya na Somaliya batangaje ko basinye amasezerano mu nzego z’umutekano , Diporomasi n’imibanire mubya Politiki

Aya masezerano yagezweho nyuma y’urugendo rw’imisi ine perezida wa Somaliya yarimo muri Eritreya.

Ba Perezida Isaias Afwerki wa Eritreya na Hassan Sheikh Mohamud wa Somaliya bavuze ko amasezerano basinye ashingiye ku mateka bafitanye y’ubucuti n’inyungu ibyo bihugu bisangiye.

Baremeza ko gutsinda urugamba rw’iterabwoba muri Somaliya bizatuma akarere ko mw’ihembe ry’ Afrika kabona amahoro.

Eritreya imaze imyaka hafi itatu imenyereza ibihumbi by’abasirikare ba Somaliya.

Muri uru rugendo, perezida wa Somaliya, yasuye abasirikare b’igihugu cye yongera kubashimira kuba bararangije imyitozo ya gisirikare barimo muri Eritreya.

Ibiro bya byatangaje ko yabasabye gutaha gufasha bagenzi babo kugarura umutekano no kwisubiza uturere twose tugenzurwa na al-Shabaab.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa