Sudan:Abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’ama bomb y’intambara
Yanditswe: Monday 31, Jul 2023
Ingaruka z’intambara idakuraho muri Sudan zikomeje kwibasira abaturage muri icyo gihugu nk’uko Rapport yasohotse ibyerekana
Amakuru ayirimo yemeza ko imvura y’Amabomb yasutswe ku nzu z’abaturage ahitwa Nyala nk’umurwa mukuru uherereye mu majyepfo ya Darfur ukaba n’umugi wa kabiri munini mu gihugu cya Sudan.
Kuri ubu benshi bakomeje guhunga ingo zabo kubera uku kudakuraho kw’intambara.
Umugabo umwe mubahunze yatangaje ko basohowe mu gihe cy’imvura babwirwako urubuga bariho ari urw’intambara , bakwira imishwaro ubwo.
Ikibabaje ngo n’uko kugeza ubu nta muryango utabara imbabare ushobora kubagoboka kuko batinya ko intambara yabibasira.
Mu majyepfo y’umugi wa Khartoum naho,abaturage bavuze ko umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) uhanganye n’igisirikare cya Leta wategetse amaja y’abaturage kuva mu byabo bakagenda kuko ngo ubwo butaka bwagenewe igisirikare cyabo.
bbc
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *