Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yahitanywe n’amasasu y’igisirikare kigihanganye
Yanditswe: Thursday 04, May 2023
Urupfu rw’umukinnyi uzwi cyane w’amakinamico yo mu nzu z’imyidagaduro, waguye mu masasu y’abarimo kurasana mu murwa mukuru Khartoum, rwababaje benshi mu banyasudani bakomeje kumva abandi bo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo baheze ahari kubera imirwano.

Asia Abdelmajid wujuje imyaka 80 umwaka ushize, yari azwi cyane kubera kugaragara mu makinamico, yatangiye kumenyakana mu 1965 ubwo hakinwaga umukino wiswe Pamseeka.
Uyu mukino waje kwamamara muri Sudani ndetse werekanywe mu nzu y’imyidagaduro (theatre) y’igihugu mu kwizihiza impinduramatwara ya mbere yakuyeho uwafashe ubutegetsi ku ngufu.
Yafatwaga nk’uwatangije ibyo gukina kuri stage/scène – n’umukinnyi wa mbere muri iki gihugu ibi wabigize umwuga, nyuma y’imyaka myinshi yaje kubihagarika ajya kwigisha.
Impande zirimo kurwana zongeye kumvikana agahenge k’iminsi irindwi guhera kuwa kane, ariko urebye uburyo mbere ibyo bumvikanye nk’ibi bitubahirijwe – muri twe nta wuri bworoshye uko yirindaga.
Buri munsi abaturage ba Khartoum barushaho kumva ko baterereranywe kubera ko umuryango mpuzamahanga usa n’uwananiwe kumvikanisha abajenerali bahanganye ngo basangire ubutegetsi n’abasivile kuva mu 2019 ubwo bahirikaga Omar al-Bashir.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *