skol
fortebet

Sudani:Umwe mu bajenerali bahanganye yavuze icyo ashaka ngo yemere ibiganiro

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bajenerali bahanganye muri Sudani, uyoboye abarwanyi barimo guhangana n’abasirikare b’igihugu, yabwiye BBC ko atazajya mu biganiro intambara idahagaze.
Ariko Gen Mohamed Hamdan Dagalo,uzwi cyane nka Hemedti, avuga ko abarwanyi be bagumye baterwa amabombe "ubudahagarara" kuva hashyizweho iminsi itatu y’agahenge.
Ashinja ubwicanyi umukuru w’ingabo za Sudani Gen Abdel Fattah al-Burhan, yagize ati:"Ntidushaka gusenya Sudani".
Gen Burhan yari yemeye ibiganiro by’imbona nkubone byabera (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bajenerali bahanganye muri Sudani, uyoboye abarwanyi barimo guhangana n’abasirikare b’igihugu, yabwiye BBC ko atazajya mu biganiro intambara idahagaze.

Ariko Gen Mohamed Hamdan Dagalo,uzwi cyane nka Hemedti, avuga ko abarwanyi be bagumye baterwa amabombe "ubudahagarara" kuva hashyizweho iminsi itatu y’agahenge.

Ashinja ubwicanyi umukuru w’ingabo za Sudani Gen Abdel Fattah al-Burhan, yagize ati:"Ntidushaka gusenya Sudani".

Gen Burhan yari yemeye ibiganiro by’imbona nkubone byabera muri Sudani y’Epfo.

Ishyirwaho ry’agahenge katoroshye ku munsi wa kane nijoro ryabonetse bivuye ku biganiro byarimo n’ibihugu bituranye, cyo kimwe na Amerika, Ubwongereza na Onu.

Avugana na BBC kuri telefone, Hemedti yavuze ko yemera ibiganiro ariko ari uko ihagarikwa ry’intambara ribanje kubahirizwa:"Guhagarika intambara,nyuma y’ibyo dushobora kuganira."

Yavuze ko nta kibazo bwite afitanye na Gen Burhan, ariko ko amubona nk’umuhemu mu kuzana muri leta abayoboke b’uwahoze ari prezida wa Sudani Omar al-Bashir, wakuwe ku butegetsi n’igisirikare hamwe na RSF mu 2019 nyuma y’imyigaragambyo y’abantu benshi bamwamaganaga mu mihanda.

Ubutegetsi bwa Bashir bwamaze imyaka irenga mirongo itatu - azwi nk’uwakurikizaga umurongo wa Islam no kugendera ku mategeko ya Sharia (amategeko ya ki Islam).

Hemedti agira ati:"Burhan ayoborwa n’abayoboye uruhande rwa Islam y’intagondwa."

Mu 2021, we na Gen Burhan bahinduye ubwumvikane bwo gusangira ubutegetsi n’abasivile, bashyira mu biganza byabo ubutegetsi bwose.

Basubiranyemo muri uyu mwaka bapfuye ingingo yo gusubiza ubutegetsi abasivile, cyane cyane gahunda yo kwinjiza mu gisirikare abarwanyi 100.000 bagize umutwe RSF (Strong Rapid Support) bayobowe na Hemedti.

Hemedti yabwiye BBC ati:"Ntegerezanyije amatsiko ubutegetsi bwa gisivile uyu munsi...leta y’abasivile gusa. N’uko mbyumva njyewe."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa