Sudani: UN yamaganye Abajenerari bari gufata abore ku ngufu
Yanditswe: Wednesday 24, May 2023
Umuyobozi w’ishami rya l’ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi yasabye Abajenerari babiri ahanganye muri Sudani guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina no kwita ku buzima bw’abaturage
Volker Turk yavuze ibi ababaye cyane kubera inzira karengane zikomeje kubabarira muri iyo ntambara yabuze gica.
Yasabye Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Dagalo bahanganiye ubutegetsi muri Sudani guhagarika byihuse ibyaha nk’ibyo we yise urukoza soni.
Ni mu gihe hari agahenge gake cyane nako katurutse kukuba impande zihanganye zari zemeye gutanga agahenge kuri uyu wambere ariko nti byubahirizwe uko bikwiye.
Abaturage mu mugi wa Khartoum babwiye BBC ko ibisasu bikomeje guterwa mu bice bitandukanye by’umugi.
El Obeid umugi w’amajyaruguru ya Kordofan umuganga yabwiye iki gitangazamakuru abaturage bagera kuri 5 bamaze kwitaba Imana nyuma y’uko agahenge kumvikanyweho katubahirijwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *