skol
fortebet

Sudani y’ Epfo: Imodoka 4 zirimo iyari ivuye mu Rwanda zaguye mu gatero – shuma, 1 arapfa abandi barakomereka

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuntu umwe yasize ubuzima mu gatero shuma (Ambush) kahuriwemo n’ imodoka enye zirimo iyari ivuye mu Rwanda, abandi batatu barakomereka.
Ibi byabereye ku bilometero 90 uvuye mu murwa mukuru wa Sudani y’ Epfo ku wa kane w’ iki cyumweru.
Umuntu utaramyekana yarekuriye urufaya rw’ amasasu ku modoka enye zirimo imwe ifite plake zo muri Sudan y’ epfo, ebyiri zifite Plake zo muri Uganda n’ indi imwe yari yikoreye isukari iyivanye I Kigali mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Aswa (...)

Sponsored Ad

Umuntu umwe yasize ubuzima mu gatero shuma (Ambush) kahuriwemo n’ imodoka enye zirimo iyari ivuye mu Rwanda, abandi batatu barakomereka.

Ibi byabereye ku bilometero 90 uvuye mu murwa mukuru wa Sudani y’ Epfo ku wa kane w’ iki cyumweru.

Umuntu utaramyekana yarekuriye urufaya rw’ amasasu ku modoka enye zirimo imwe ifite plake zo muri Sudan y’ epfo, ebyiri zifite Plake zo muri Uganda n’ indi imwe yari yikoreye isukari iyivanye I Kigali mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Aswa River Mr Patrick Jimmy Okema, yabwiye Dail monitor dukesha iyi nkuru ko mu bakomeretse babashije kumenyamo Joseph Ibeya na Benard Ongoba.

Jimmy Okema, yongeraho ko umushoferi batabashije kumenya amazina wari utwaye imodoka yari yikoreye isukari iyivanye mu Rwanda nawe yarekuriweho urufaya rw’ amasasu ku bw’ amahiwe akarusimbuka.

Igihugu cya Sudan y’ Epfo kiri mu mvururu kuva muri Nyakanga 2015. Ni imvururu zishingiye k’ uguhanganira ubutegetsi hagati ya Perezida w’ iki gihugu Salva Kiir n’ uwahoze ari visi Perezida Riek Machar. Izi mvururu zimaze kugwamo abatari bake abandi bakuwe mu byabo bahungira mu bihugu by’ abaturanyi.

Dail monitor ivuga ko kuva muri 2015 imodoka za Uganda zimaze kugabwaho ibitero muri Sudan y’ Epfo zigera ku 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa