Guverinoma ya Sudani yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Tchad gutanga ubufasha ku nyeshyamba za RSF zimaze umwaka n’igice zihanganye n’iza Leta mu bice byinshi by’igihugu.
Minisitiri w’Itumanaho n’Umuco muri Sudani, Khalid Ali Aleisir yabwiye abanyamakuru ko UAE na Tchad bifite akaboko kagaragara mu bibazo by’umutekano byugarije icyo gihugu.
Bivuzwe nyuma y’iminsi ingabo za Leta ziraswaho n’inyeshyamba hifashishijwe drones zigezweho, ibintu Sudani ivuga ko nta handi byaturutse atari ubufasha bw’ibyo bihugu.
Minisitiri Khalid Ali Aleisir yatangaje ko tariki 24 Ugushyingo ingabo za Leta zarashweho na drones zakorewe muri Czech ariko zigateranyirizwa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zikagezwa muri Tchad ari nayo yazishyikirije inyeshyamba za RSF.
Minisiteri y’Ingabo ya Sudani yatangaje ko zifashishijwe mu bitero byagabwe ku birindiro by’ingabo mu murwa mukuru Khartoum ndetse no mu mujyi wa El Fasher.
Minisitiri w’Ingabo, Yassin Ibrahim Yassin yatangaje ko Sudani ifite uburenganzira bwo kwihorera no kwirwanaho, nyuma yo kumenya ibihugu biri inyuma ya RSF.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *