
Perezida Bashar al Assad yahunze umurwa mukuru, Damascus, mu ndege yerekeje ahantu hatazwi, nk’uko byatangajwe n’abasirikare bakuru babiri b’Ingabo za Syria kuri iki Cyumweru bavugana n’Ibiro Ntaramakuru Reuters ndetse na Rami Abdurrahman wo mu kigo cya Syria gishinzwe uburenganzira bwa muntu, aganira na AP .
Ubuyobozi bw’ingabo za Syria bwamenyesheje abasirikare ko ubutegetsi bwa Assad bw’imyaka 24 bwarangiye, nk’uko umusirikare mukuru wa Syria wamenyeshejwe icyo gikorwa yabitangarije Reuters.
Amasaha make mbere, inyeshyamba zavuze ko zimaze kwigarurira umujyi ukomeye wa Homs nyuma y’umunsi umwe gusa w’imirwano. Ni nyuma yo gufata Aleppo na Hama.
Izi nyeshyamba zanatangaje ko zafashe umurwa mukuru zitangaza itembagara rya Guverinoma ya Assad.
Minisitiri w’Intebe, Mohammed Ghazi al-Jalali, yagaragaje ko Guverinoma yiteguye guhereza ikiganza inyeshyamba no gushyikiriza ububasha Guverinoma y’inzibacyuho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *