skol
fortebet

Tanzania: Uwarokotse impanuka y’indege yaguye mu kiyaga yatanze ubuhamya bukomeye

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi yo muri Tanzania yakoreye impanuka mu kiyaga cya Victoria, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri hafi y’icyo kiyaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, yica abantu batari munsi ya 19.
Mu bantu 43 bari bayirimo, abantu 24 ni bo barokotse, nkuko bivugwa na kompanyi Precision Air, nyir’iyo ndege.
Richard Komba, warokotse iyo mpanuka, yabwiye BBC ko ubwo iyo ndege yari iri hafi kugwa ku kibuga, ikirere cyabaye kibi cyane, (...)

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi yo muri Tanzania yakoreye impanuka mu kiyaga cya Victoria, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri hafi y’icyo kiyaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, yica abantu batari munsi ya 19.

Mu bantu 43 bari bayirimo, abantu 24 ni bo barokotse, nkuko bivugwa na kompanyi Precision Air, nyir’iyo ndege.

Richard Komba, warokotse iyo mpanuka, yabwiye BBC ko ubwo iyo ndege yari iri hafi kugwa ku kibuga, ikirere cyabaye kibi cyane, bituma umupilote ayohereza mu yindi nzira.

Komba yagize ati: "Nuko tubwirwa ko tugiye kugwa ku kibuga mu kanya gato, ariko indege yicugusaga cyane. Nyuma yaho twisanze turi mu kiyaga.

"Nuko amazi yinjira mu ndege, nuko abicaye hafi y’imbere abuzuraho. Nari nicaye mu ntebe y’inyuma kandi benshi muri twe b’inyuma mu ndege twagowe no kugera hanze".

Yavuze ko umugabo umwe wo mu bakora mu ndege yari arimo kugorwa no gufungura umuryango wayo, ariko ko nyuma yaho yashoboye gukurwamo.

Ati: "Tumaze kuyivamo, nta bwato bwari buhari - byafashe igihe kirekire kugira ngo dutabarwe ariko ubwato bwaje ntibwari bwiza cyane, bwari ubwato butoya bubaje mu giti".

Yavuze ko abarokotse bari "bafite ubwoba" kubera umubare w’abantu bageragezaga gukwirwa muri ubwo bwato, ariko yavuze ko andi mato y’ubutabazi yahageze hashize iminota nyuma yaho.

Abakora ubutabazi bashoboye kugera mu mazi bakuramo bamwe mu bantu bari bakiri imbere mu ndege barabatabara.

Abdul Nuri yari ari ku kibuga cy’indege ategereje indege imusubiza mu mujyi munini wa Tanzania, Dar es Salaam, ubwo yabonaga iyo ndege igwa mu kiyaga cya Victoria, cya mbere kinini mu bugari muri Afurika.

Yabwiye BBC ati: "Rwose twaguye mu kantu. Abantu bahiye ubwoba ndetse bamwe batangira kurira no gutera hejuru.

"Ku muryango w’aho abageze ku kibuga cy’indege binjirira naho abantu bahiye ubwoba - benshi muri bo bari bategereje guha ikaze benewabo [abo bafitanye isano]".

Yavuganye n’abarobyi babaye aba mbere mu kugera aho impanuka yabereye.

Bamubwiye ko bashoboye kugera mu ndege gutabara abantu, nyuma yuko umukozi wo mu ndege afunguye umuryango wayo w’inyuma, iyo ndege imaze gukora impanuka.

Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru ahagana saa mbili n’iminota 50 za mu gitondo (08:50) ku isaha yaho, ni ukuvuga ahagana saa moya n’iminota 50 za mu gitondo (7:50) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Bivugwa ko yatewe n’ikirere cyari kimeze nabi.

Abakora ubutabazi bwihuse bakoresheje imigozi mu gukwega iyo ndege yo mu bwoko bwa ATR-42 barushaho kuyegereza ku nkombe, ndetse kimwe mu gice cyayo ubu kiri hejuru y’amazi.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yihanganishije abo ibyo byabayeho, anasaba ko habaho ituze, mu gihe igikorwa cy’ubutabazi gikomeje.

Iyo ndege yari irimo kuva i Dar es Salaam yerekeza i Bukoba inyuze i Mwanza.

Precision Air ni yo kompanyi nini y’indege itari iya leta muri Tanzania, igice kimwe cy’iyo kompanyi kikaba gifitwe na kompanyi y’indege yo muri Kenya, Kenya Airways.

Precision Air yashinzwe mu mwaka wa 1993, ikaba ikorera ingendo muri Tanzania no mu karere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa