skol
fortebet

Tel Aviv: Igitero gisa nk’iterabwoba cyakomerekeje 35 mu gace Mossad ikoreramo

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, itariki, 27 Ukwakira 2024, ikamyo yagonze ahahagarara bus ahitwa Glilot i Tel Aviv, mu gace karimo icyicaro gikuru cya Mossad hamwe n’inzego nyinshi z’ubutasi z’Igisirikare cya Israel, IDF.

Sponsored Ad

Nibura abantu 35 bakomeretse, nyuma y’uko ikamyo yagonze station ya bus hafi y’Umujyi wa wa Tel Aviv muri Israel. Batandatu mu bakomeretse bameze nabi nk’uko byatangajwe na Eli Bin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom (MDA).

Yongeyeho ko MDA yajyanye abakomeretse mu bitaro biri hafi aho.

Umuvugizi wa polisi ya Israel, Asi Aharoni, yabwiye Radio yo muri Israel ikora mu Cyongereza, Kan, ko “uwagabye igitero yahagaritswe,” avuga ko abapolisi bakeka igitero cy’iterabwoba. Ntibyamenyekanye niba ukekwaho icyaha yahagaritswe gusa cyangwa yishwe.

Aharoni yavuze ko ikamyo yagonze bus n’abantu bategereje bus aho zihagarara. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo benshi mu bahohotewe ni abaturage bakuze bavaga muri bus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa